Jimmy Mulisa Aranugwanugwa Gutoza Amavubi

Umwe mu Banyarwanda bakinnye neza umupira w’amaguru bakandika izina witwa Jimmy Mulisa aravugwaho kuzagirwa, mu gihe gito kiri imbere, umutoza wungirije w’Ikipe y’igihugu: Amavubi.

Bizaturuka ku masezerano ari hafi gusinya.

Mulisa yigeze kugirwa umutoza wungirije w’Amavubi mu mikino yo gicuti yakinnye ari (Amavubi)mu mwiherero muri Maroc muri Nzeri 2022.

Icyo gihe yanganyije na Guinée équatoriale 0-0, hari taliki, 23 Nzeri.

- Advertisement -

Nyuma yaje gutsindwa n’ikipe yo muri Repubulika ya Demukarasi Congo yitwa FC Saint-Éloi Lupopo imutsinda ibitego 3-1. Hari taliki 27, Nzeri, 2022.

Ubu hashize amezi abiri arengaho iminsi mike, Jimmy Mulisa agiye guhugurirwa muri Tanzania.

Muri icyo gihe Amavubi yakinaga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ikina na Benin.

Nyuma y’aho CAF yaje kuyahanisha guterwa Mpaga kubera ko byagaragaye ko yakinishije Muhire Kevin kandi yari yafite amakarita abiri y’umuhondo.

Amasezerano na FERWAFA…

Kuwa Gatatu taliki 17 Gicurasi 2023, Mulisa yagiye kuri FERWAFA bamuha amasezerano yo kuzaba umutoza wungirije w’Amavubi kugira ngo agende ayasome neza mbere yo kuzayasinya mu gihe gito kiri imbere.

IGIHE yanditse ko ayo masezerano azatangira muri Gicurasi, 2023 akazageza ku mukino wa nyuma w’itsinda L wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda ruzakirwamo na Senegal taliki 4, Nzeri 2023.

Mulisa Jimmy yabaye umukinnyi wa APR FC igihe kirekire,.

Yakinnye no mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Hari andi makipe yo hanze y’u Rwanda yakiniye arimo  HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi.

Yatoje APR FC, atoza Sunrise FC ndetse na AS Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version