Umubyigano W’Abafana Kuri Stade Waguyemo Abantu 12

Mu gihugu cya El Salvador habereye umuvundo wabereye kuri imwe muri stade z’aho zikomeye, ugwamo abantu 12, abandi bataramenyekana umubare barakomereka.

Ni nyuma y’umukino wa ¼ wahuje ikipe yitwa Alianza FC na Club Deportivo FAS wabereye kuri stade yakira abantu 44,000 yitwa Cuscatlan stadium iba mu murwa mukuru, San Salvador.

Federasiyo y’Umupira w’amaguru muri kiriya gihugu yacishije ubutumwa kuri Twitter bwihanganisha abo mu miryango yaburiye ababo muri urita muvundo.

Imikino ya shampiyona y’iki gihugu yahise ihagarara kandi Perezida wa kiriya gihugu atangaza ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kuri buri rwego rwagize uruhare muri uriya mukino.

- Advertisement -

Ni ukugira ngo harebwe niba ahantu hose hashobora kuba harabaye icyuho cyatumye imidugararo izamuka.

Perezida wa El Salvador witwa Nayib Bukele yategetse Polisi n’ubugashinjacyaha bukuru bwa Repubulika guhagurukira iki kibazo, iperereza ryimbitse rigakorwa.

El Salvador ni igihugu gito kiba muri Amerika y’Amajyepfo bita Latina Amerika

Ku wundi mugabane w’isi witwa Aziya mu mwaka wa 2022( hari Ukwakira) muri Indonesia habereye umubyigano waguyemo abantu 135.

Byabereye mu Ntara ya Java.

Umuhanzi Casmir Zao Zoba wo muri Congo-Brazzaville yigeze kuririmba avuga ko umupira w’amaguru atari intambara.

Umuhanzi Casmir Zao Zoba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version