Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Johnson & Johnson Igiye Kuzana Umwihariko Mu Gukingira COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19Ubuzima

Johnson & Johnson Igiye Kuzana Umwihariko Mu Gukingira COVID-19

taarifa@media
Last updated: 25 February 2021 12:12 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Inzego zishinzwe kugenzura imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zemeje ko nyuma y’isuzuma zakoze, zasanze urukingo rwa Covid-19 rwa Johnson & Johnson rushobora gutanga umusaruro ufatika, kandi rugaterwa umuntu inshuro imwe gusa.

Ni igikorwa cyatanze icyizere ko rushobora kuba urukingo rwa gatatu rwemejwe, rugatangira guhabwa abantu muri Amerika, nyuma y’inkingo za Pfizer/ BioNTech na Moderna.

Urwo rukingo kurukoresha byaba bihendutse kurushaho, rukabikwa muri firigo zisanzwe z’inkingo, bitandukanye n’iza za Pfizer na Moderna zisaba ibyuma bikonjesha ku rwego rwo hejuru. Nk’urukingo rwa Pfizer rubikwa mu bukonje buhera kuri dogere celcius -70.

Byongeye, urukingo rwa Johnson & Johnson rwakozwe ku bufatanye n’ikigo Janssen Pharmaceuticals, ruzaba ruterwa umuntu inshuro imwe gusa bikaba birangiye.

Ni mu gihe inkingo za Moderna na Pfizer/BioNTech zisaba ko umuntu aziterwa inshuro ebyiri, hagati hakajyamo intera y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.

Imibare y’igerageza yerekanye ko nibura urukingo rwa Johnson & Johnson rushobora kurinda umuntu kuremba hejuru ya 85%, rukanamurinda ku gipimo cya 66% ubaze n’ibibazo bito bishobora kubaho. Rutangira gukora neza nyuma y’iminsi 28 rutanzwe.

Biteganyijwe ko itsinda ryigenga ry’abahanga rizakorana kuri uyu wa Gatanu, ari naryo rizemeza niba Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Amerika, US FDA, cyatanga uburenganzira urwo rukingo rugatangira guhabwa abantu ku mugaragaro.

Biteganywa ko nirwemezwa, hari inkingo za Johnson & Johnson nibura miliyoni eshatu zizahita zitangira guhabwa abaturage mu cyumweru gitaha.

Na mbere y’uko uru rukongo rwemezwa, u Bwongereza bwamaze gutumizaho inkingo miliyoni 30, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatumijeho miliyoni 100, naho Canada yatumije miliyoni 38.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza imbere ku isi mu kwibasirwa na COVID-19, kuko hamaze kwandura ari abaturage miliyoni 28.9, mu gihe abamaze gupfa basaga ibihumbi 518.

Urukingo rwa Johnson & Johnson rukozwe mu buryo busanzwe, hifashishijwe virus ifite intege nke cyangwa yapfuye (adenovirus), idashobora gutera umuntu uburwayi.

Iyo umuntu atewe urwo rukingo, ubwirinzi bw’umubiri bubona amakuru ahagije kuri virus ya SARS-CoV-2, ari nayo itera COVID-19, ku buryo iyo umuntu ayanduye, umubiri uba warubatse uburyo bwo kuyirwanya.

Ni mu gihe inkingo za Pfizer/BioNTech na Moderna zakoranywe ikoranabuhanga rishya, rishingiye ku karemangingo kazwi nka Messenger RNA cyangwa mRNA.

Ziha umubiri ubushobozi bwo gutahura ya virusi ndetse ukubaka ubushobozi bwo kuyirwanya.

TAGGED:COVID-19Johnson & JohnsonModerna
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage B’I Karongi Bagize Ingwate Ibikoresho Bya Rwiyemezamirimo Wabambuye
Next Article Urubyiruko Rwa DRC Rurambiwe Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?