Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera kurwara igifu.
Muri iyi minsi yagiye kuvurirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu minsi yatambutse abaganga bari baramugiriye inama yo kubagwa igifu ngo bakosore ikibazo kitarakomera cyane.
Icyakora mu minsi ishize ubwo yajyaga muri Amerika, ubuzima bwe bwarongeye buramuzonga.
Se wa Chameleone yabwiye Bukedde TV ko umuhungu we yarembeye muri Amerika kubera ko igifu kimubabaza cyane.
Se yitwa Gerald Mayanja.
Yagize ati: “Chameleone yarwaye kuva mu mezi ashize. Ubwo yajyaga muri Amerika, uburwayi bwarushijeho kwiyongera. Ubu ararembye cyane. Yagiye agira ibibazo mu nda ku buryo arimo kwivuza ”.
Muri Kamena, 2023 rwagati nibwo Chameleone yagiye muri Amerika.
Yari afite gahunda y’uko n’ibirangira azakomereza muri Jamaica aho yari bujyane n’umuhungu we witwa Abba.
Ibi byarabaye kubera ko we n’umuhungu we banasuye inzu ya Bob Marley ( ubu yagizwe inzu ndangamurage), ikaba iba mu Murwa mukuru, Kingston.
Avuye muri Jamaica yasubiye muri Amerika.
Nibwo igifu cyahise kimuhinduka ajyanwa mu bitaro by’i Minnesota igitaraganya, ageze yo baramubaga.
Icyakora yaje kugarura agatege, ubu akaba ahangayikishijwe no kwishyura ibitaro amafaranga angana na Miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yagejeje ikibazo cye cy’ubwishyu kuri Minisitiri w’Intebe wa Uganda witwa Robinah Nabbanja ngo amutere inkunga.
Ikindi ni uko abahanzi benshi muri Uganda bari kuganira na Leta ngo harebwe uko ariya mafaranga yaboneka, ibitaro by’Abanyamerika bikishyurwa.