José Eduardo dos Santos Wayoboye Angola Ararembye

Uyu mugabo wayoboye Angola ubu arwariye mu Bitaro biri i Barcelona muri Espagne nk’uko byatangajwe n’umugore we Ana Paula dos Santos. Muri Kanama, Taliki 28, 2022 Dos Santos azaba yujuje imyaka 80 y’amavuko.

José Eduardo dos Santos yatangiye kujya mu bitaro kenshi mu mwaka wa 2019.

Mu bitaro ari kumwe n’abakobwa  be ari bo Tchizé na Isabel Dos Santos.

Mu kwezi kumwe gushize, hari amakuru yatangajwe abika ko Dos Santos yataburutse ariko umukobwa we Tchizé yarabyamagaye  ndetse na Se yandika ibaruwa inyomoza ibyavugwaga icyo gihe.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2006 hari inyandiko yacicikanye hagati ya Ambasade ya Brazil muri Angola  na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya kiriya gihugu ivuga ko umusaza Santos yari afite cancer yamufashe mu bugabo.

Dos Santos yayoboye Angola guhera mu mwaka wa 1979  kugeza mu mwaka wa 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version