Kabuga Félicien Yangiwe Gufungurwa By’Agateganyo

Kabuga

Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rwanze gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside, ubusabe yari yatanze ku mpamvu yise ko ari iz’ubuzima bwe butameze neza.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 1 Kamena n’abacamanza barimo kuburanisha ruriya rubanza, lain Bonomy ari na we Perezida, yunganiwe n’abacamanza Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Ku wa 6 Gicurasi 2021 abunganizi ba Kabuga bandikiye uru Rwego barusaba ko kumuburanisha byaba bisubitswe kubera ubuzima bwe butameze neza, cyangwa akarekurwa by’agateganyo ku mpamvu za kimuntu.

Bavugaga ko arekuwe, yaba ashyizwe ahantu hakwemezwa n’ubwanditsi bw’urukiko i La Haye.

- Advertisement -

Umucamanza yavuze ko Urwego rumaze igihe rugezwaho raporo y’ubuzima inshuro ebyiri mu kwezi, ariko ku wa 15 Mata 2021 rwategetse ubwanditsi gushyiraho impuguke izasuzuma Kabuga, ikazatanga raporo icukumbuye ku buzima bwe bitarenze ku wa 21 Kamena 2021.

Abunganira Kabuga bavuze ko hagendewe kuri raporo zigenda zikorwa, zigaragaza neza ko atameze neza ku buryo yajya imbere y’urukiko, babihuza n’impamvu za kimuntu bagasaba ko kumuburanisha bihita bisubikwa, kugira ngo hubahirizwe uburenganzira n’agaciro bye.

Me Emmanuel Altit umwunganira yasabye ko afungurwa by’agateganyo kubera ko nta kibazo yateza ku maperereza y’Ubushinjacyaha cyangwa ku batangabuhamya, ndetse ngo hashingiwe ku buryo ameze, nta mpungenge z’uko yacika.

Ni ibyifuzo ariko byatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, mu myanzuro yo ku wa 18 Gicurasi 2021.

Buhagarariwe na Serge Brammertz, Rashid S. Rashid na Rupert Elderkind, bwagaragaje ko “ubusabe bwo gusubika kumukurikirana by’igihe gito cyangwa kirekire buje imburagihe; ndetse ko atujuje ibiteganywa ngo umuntu afungurwe by’agateganyo.”

Ubusanzwe ngo gusubika amaburanisha bikorwa hitawe ku mpamvu zirimo ubuzima bw’urwegwa cyangwa aho urubanza rugeze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo abunganira Kabuga bashingiraho ko atameze neza ndetse ko atazigera amera neza ku buryo yaburanishwa, nta shingiro zifite.

Ni mu gihe Urwego rutegereje raporo y’inzobere ku buzima bwa Kabuga, ari nayo izagaragaza niba afite ubuzima bwatuma ashobora kuburanishwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko gusubika amaburanisha kandi abacamanza bakiri mu mirimo mbanzirizarubanza, iriya raporo iramutse yerekanye ko Kabuga afite ubuzima butuma aburanishwa cyangwa se ko mu gihe kiri imbere azaba ameze neza, uburenganzira bwe bwo kuburanishwa hatabayemo gukererwa bwazaba bwarahonyowe.

Izindi ngingo ni uko itegeko riteganya ko umuntu ashobora kurekurwa by’agateganyo, hamaze guhabwa ijambo igihugu kimucumbikiye na Leta arekuwe yajyamo.

Icyo gihe kandi ngo hizezwa ko arekuwe yajya aboneka mu rukiko, ntanateze ikibazo ku bagizweho ingaruka n’ibyo aregwa, abatangabuhamya cyangwa abandi.

Ubundi amasezerano hagati y’Urwego na Leta y’u Buholandi ateganya ko nk’igihugu gicumbikiye gereza zarwo, kigomba kugira uruhare mu kohereza uwarekuwe by’agateganyo mu gihugu yahisemo.

Ntabwo agomba kuguma mu Buholandi, kereka ubwabwo bubyemeye.

Mu myanzuro Guverinoma y’u Buholandi yashyikirije Urwego ku wa 27 Gicurasi 2021, yavuze ko nta nshingano ifite zo gufasha Kabuga kuba ku butaka bwayo igihe yaba arekuwe by’agateganyo, ndetse ngo na we ntiyagaragaje impamvu akwiye kuhaba.

Umucamanza yanzuye ko ashingiye ku mpamvu zatanzwe n’impande zombi, nubwo Kabuga afite iriya myaka ndetse n’uburyo ameze, yihishe ubutabera imyaka isaga makumyabiri nyuma yo kwemezwa kw’impapuro zisaba ko afatwa ku wa 26 Ugushyingo 1997.

Ati “Bityo Urwego ntirwanyuzwe n’ibivugwa na Kabuga ko igihe akenewe yazajya yitaba ndetse akarwishyikiriza bibaye ngombwa.”

Kubera izo mpamvu zose, yanzuye ko Kabuga atujuje ibiteganywa n’itegeko bityo “ubusabe bwe buranzwe.”

Uyu mukambwe w’imyaka 88 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Aregwa ibyaha bitandatu birimo icyaha cya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubugambanyi mu gukora Jenoside n’ibyaha bitatu byibasiye inyokomuntu.

Afungiwe mu Buholandi by’agateganyo kuva ku wa 26 Ukwakira 2020, mu gihe hagikurikiranwa ubuzima bwe harebwa niba haboneka uburyo bwatuma azaburanishirizwa i Arusha muri Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version