Perezida Paul Kagame avuga ko ubuhuza buherutse gukorwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kibazo u Rwanda rumaranye igihe na DRC buzatanga umusaruro abandi bananiwe kugeraho.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu niho yabivugiye, anenga ko ubundi buhuza bwabigerageje mbere hose.
Kagame avuga ko imwe mu mpamvu zatumye abo bose batagera ku buhuza ari uko barebaga ku ngingo y’ubukungu gusa, bakirengagiza izindi zikomeye ari zo umutekano na politiki.
Kuri we, kwirengagiza umutekano na politki nka zimwe mu ngingo zikomeye zo guhuza abahanganye byakomye mu nkokora imitunganyirize y’amasezerano y’amahoro.
Ati: “Mbere y’uko amasezerrno asinywa, bigizwemo uruhare na Amerika, ese ubundi butegetsi bwo Amarika cyangwa abandi haba mu Burayi, n’ahandi bakoze ngo ibi bihagarare? Ayandi masezerano yabayeho yatanze ikihe gisubizo ku bibazo byari ho?”
Avuga ko u Rwanda rushima ko noneho ubutegetsi bwa Trump bwo bwaje butanga igisubizo gikomatanyije, gitanga igisubizo ku mutekano w’u Rwanda.
Kagame ashima ko iki gisubizo byibura cyabonye ko hari ibyo u Rwanda rusaba kikabiha agaciro, akemeza ko niyo kitagira umusaruro gitanga ariko byibura cyatanzwe, ahasigaye hakaba ah’abo kireba ngo bagishyire mu bikorwa.
Kagame avuga ko mu gukemura ibi bibazo hagomba kubaho gushyira mu gaciro, abantu bakagira ibyo bahabwa, ariko bakagira n’ibyo bigomwa.
Yongeye kuvuga ko u Rwanda rutazigera na rimwe rwirengagiza FDLR kuko yabaye ikibazo ku Rwanda n’ubu ari ikibazo kandi ko nikomeza kuba ikibazo nabwo bizahagurutsa u Rwanda.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwo rutazabura gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje kugira ngo amahoro agaruke nk’uko rwabyiyemeje.