U Rwanda Rwahakanye Ko Rwemeye Kwakira Abasaba Ubuhungiro Muri Denmark

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nta masezerano yemeranyijweho yo kwakira abakeneye ubuhungiro muri Denmark, nk’uko bikomeje kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye muri icyo gihugu.

Mu minsi ishize nibwo hasinywe amasezerano hagati y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, na Minisitiri w’ubuhahirane mu iterambere muri Denmark Flemming Moller Mortensen na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’abinjira n’abasohoka, Mattias Tesfaye.

Bari mu ruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki 26 na 28 Mata 2021.

Nyuma y’urwo ruzinduko, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ibihugu byombi byemeranyije ko Denmark izajya yohereza mu Rwanda abantu basaba ubuhungiro muri Denmark.

- Advertisement -

Ni ibintu byazamuye amajwi y’imiryango irimo Amnesty International, aho umuyobozi wayo mu Burayi, Nils Muižnieks, yavuze ko Denmark idakwiye kubuza uburenganzira abayihungiyeho basaba ubuhungiro ibohereza ahandi.

Ati “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n’amategeko”.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasohoye, yavuze ko muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano abiri y’ubufatanye, ajyanye n’impunzi n’abimukira n’ajyanye n’ibiganiro mu rwego rwa politiki.

Yakomeje ati “Agamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Denmark, akazibanda ku ngingo z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ishoramari n’imihindagurikire y’ibihe.”

“Amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’abasaba ubuhungiro n’abimukira, agamije kongerera imbaraga ibiganiro ku buryo bushya kandi burambye ku bibazo by’abimukira n’impunzi. Denmark isanzwe itanga inkunga ku nkambi y’agateganyo ya Gashora. Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

Amakuru yavugaga ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’u Rwanda byo kuhashyira ikigo cyo kwakira abasaba ubuhungiro, nk’uko bivugwa na TV2, ikinyamakuru cya Leta ya Denmark.

Ngo bateganya “kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, aho kubashyira mu bigo biri muri Denmark”, nk’uko TV2 ibivuga.

Kuva mu 2019 u Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zivuye muri Libya zahezeyo zishaka kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo zerekeze mu bihugu by’i Burayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version