Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Aracyasaba Ko Akajagari Gacika Mu Nsengero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Aracyasaba Ko Akajagari Gacika Mu Nsengero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2025 12:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo amadini n’insengero byafungurwa ariko akajagari kayagaragayemo mu gihe cyatambutse gakwiye gucika.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru yagaragaje ko insengero zafunzwe, zizagenzurwa izujuje ibisabwa zikazakomorerwa.

Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko mu nsengero zisaga 13,000 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitari zujuje ibisabwa.

Kuva icyo gihe zimwe mu zafunzwe zagerageje gukora ibyo zasabwaga kugira ngo zikomorerwe, ariko izindi birazinanira.

Kagame yaraye atanze ihumure ku nsengero zujuje ibisabwa ko zizagenzurwa izujuje ibisabwa zigakomororerwa.

Yaraye abwiye abanyamakuru ko iby’akajagari mu madini bikwiye gucika

Yavuze ati: “Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu na bo izo mpamvu bamwe wenda ntibazemeye, ariko hari benshi bazemeye. Uravuga ko hari abazujuje! Ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje, kandi se  ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora”.

Yakomeje agira ati “ …Ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo, kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo”.

Asanga amadini adakwiye kurangwa n’akajagari n’imikorere mibi.

Ati: “Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose nk’izo nsengero cyangwa ibindi bigira uburyo bikurikiza kugira ngo bibeho, iyo bibayeho bibaho bite? Bikora bite? Abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Asanga igisigaye ari ukujya kureba ibyuzuye, abantu bakamenya niba ibyasabwaga barabikurikije bityo ibintu bikava mu kajagari.

Ubwo yakomezaga ku by’insengero zirindagiza Abanyarwanda nk’uko yabivugaga, Kagame yavuze ko abanyamadini badakwiye kwitikira Imana ngo banyunyuze imitsi y’abakene.

TAGGED:AbanyamakuruAmadinifeaturedIkiganiroinsengeroKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yavuze Impamvu DRC Ishyigikiye FDLR
Next Article Perezida Wa Zambia Yoherereje Uw’u Rwanda Ubutumwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?