Ubwo yaganiraga na bagenzi be ba Afurika n’abandi ba rwiyemezamirimo bari bateraniye mu nama yiswe Africa Forward Summit yaberaga i Nairobi, Perezida Kagame yabibukije ko iby’Abanyafurika ari bo bireba mbere y’undi wese ku isi.
Inama Africa Forward Summit yari yarateguwe n’u Bufaransa na Afurika ngo higwe uko impande zombi zakorana mu gihe kiri imbere binyuze mu mishinga zombi zungukiramo.
Ikiganiro cya Perezida Paul Kagame cyari cyagukiye mu mpande nyinshi gusa rumwe muri izo ni urw’uko Afurika ikwiye kongera kwibuka ko kera mu mateka hari ibyo yasezeranyijwe n’abakomeye ku isi kandi inshuro nyinshi ariko bikaba amasigaracyicaro.
Yasaga n’ubwira abari aho ko ‘umugabo yigira yakwibura agapfa’.
Ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika kandi bushingiye ku bibazo bigari ibyo bihugu bihuriyeho ni bwo bwatuma uwo mugabane ugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Ni inama Perezida Kagame asanga yagira akamaro kuko ari yo yafasha abatuye Afurika kuzamura ijwi ryabo , bagakora ibibagirira akamaro aho guhora bategeye abandi amaboko.
Ati: “ Afurika yasezeranyijwe byinshi kandi kenshi ntibishyirwe mu bikorwa ngo bigire icyo bitanga gifatika. Kuba ibi ari akarengane byo nibyo. Ariko ku rundi ruhande, nk’Abanyafurika tugomba gufata inshingano yo kwitabara mbere y’undi wese.”
Yemera ko nta gihugu cyakururutsa Afurika umutwaro yikoreye ahubwo ko abana bayo ari bo babikora baramutse bahuje umutima bagakangukira ibibagoye bagafatanya kubikemura.
Kagame yunzemo ati: “Nta muyobozi w’igihugu icyo ari cyo cyose ku isi uko yaba ari ari igihangange kose, uzacungura Afurika. Ibiganiro nk’ibi bikwiriye kutwibutsa ko binyuze mu bufatanye twarenga inzitizi zose ziri imbere.”
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nawe yatangaje ko Abafaransa ‘basigaye’ baha agaciro Afurika, avuga ko batakiyifata nk’akarima kabo ahubwo basanze yaba umufatanyabikorwa mwiza.
Ati: “Uyu ni umugabane ntagishaka ko u Bufaransa bubona nk’akarima kabwo, aho abashoramari bumva ko bafite uburenganzira bwose cyangwa bakizera ko amasezerano yabo n’Afurika azagerwaho gusa kuko hari ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa.”
Macron avuga ko hari igihe bamwe mu ntiti n’abanyapolitiki bo mu Bufaransa bigeze kumva ko bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa gukuraho ubutegetsi muri Afurika.
Yemeza ko aho agiriye ku butegetsi mu mwaka wa 2017, iyo myumvire yayihinduye, noneho ubu Abafaransa ngo babona ko Afurika ari ahantu ho kwicara bakaganira n’abahakomoka bakagira ibyo bumvikanaho nk’abafatanyabikorwa.
Macron yijeje abayobozi b’Afurika ko igihugu cye giteganya kuhakora ishoramari rya miliyari $ 27 mu nzego z’ingufu n’ikoranabuhanga.
Yaba Perezida Kagame yaba n’abandi batanze ikiganiro muri iyi nama yaraye irangiye, bose bagarutse no ku ngingo iri mu zishishikaje ubukungu bw’iki gihe igendanye no gukoresha ingufu zisubira no kwagura politiki zo kurengera ibidukikije.
Muri iriya nama hari kandi abandi bakuru b’ibihugu barimo William Ruto wa Kenya, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, John Dramani Mahama wa Ghana, Mamady Doumbouya wa Guinée Conakry na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali.
Yari igamije kwiga uko impande zombi zarushaho gukorana mu buryo bugamije inyungu no gushyiraho uburyo bushya bw’ubufatanye.

