Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko imibare y’uko ibiciro by’ibiribwa mu mujyi wa Kigali imeze, yerekana ko inyama ari zo zahenze kurusha ibindi abanyamujyi bariye muri Nyakanga(7), 2026 ugereranyije n’uko byari mu kwezi nk’uko k’umwaka wa 2025.
Icyegeranyo Consumer Price Index(CPI) gisohoka buri kwezi cyerekana ko mu gihe cy’ukwezi kumwe, ibiciro byazo byiyongereyeho 17.8%, mu gihe mu mwaka umwe byazamutseho 33.8%.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13.1% muri Nyakanga(7) mu mijyi y’u Rwanda ugereranyije na Nyakanga(7) 2025, naho hagati ya Kamena na Nyakanga 2026 bizamukaho 1.5%.
Noneho usuzumye uko ibiciro bigize Urban Consumer Price Index byagenze, ubona ko inyama ari zo zahenze cyane kuko zihariye 2%.
Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’inyama ryagize uruhare rwa 1.1% mu izamuka ry’ibyo abaguzi bahashye byose mu mijyi yo mu gihugu hose mu bigize cya gipimo bita CPI yo mu gihe cy’umwaka.
Icyakora si inyama gusa zazamutse kuko abahanga mu ibarura basanze n’ibiribwa by’ingenzi abanya Kigali bafungura nabyo byarahenze.
Nk’ubu, imboga zazamutseho 19.8% mu gihe cy’umwaka, nubwo hagati ya Kamena(6) na Nyakanga(7) zagabanutseho 0.8%.
Umugati n’ibindi bikorwa mu binyampeke byazamutseho 7%, mu gihe amata, foromage n’amagi byazamutseho 5.9%.
Abasesenguzi b’imiterere y’ubukungu bavuga ko guhenda cyane kw’inyama kwatewe n’icyorezo cy’ubuganga ( mu Cyongereza abaganga bakisa Rift Valley Fever) cyadutse mu Turere tworora kurusha utundi ari two Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngomba, Gicumbi, Rwamagana n’ahandi.
Iyo ndwara yatumye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itegeka ko amatungo yuza yo muri ibyo bice adagomba kubagwa, atagomba kuva mu gace kamwe ajya mu kandi.
Ingaruka ni uko inka zo kubaga zagabanutse bituma izo mu bice bidakomye zihenda cyane.
Hari aho ikilo cy’inyama cyavuye ku mafaranga hafi Frw 7,000 kigera hagati ya Frw 12,000 na Frw 13,000.
Gusa, raporo ya NISR ya CPI ntiyerekana impamvu yihariye yatumye ibiciro by’inyama bizamuka kuri uru rwego.
Abahanga bo muri iki kigo bagaragaza ko iyo usuzumye, ubona ko muri rusange, ibiciro ku masoko muri Nyakanga(7) 2026 byazamutseho 14.5% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi nk’uku ko mu mwaka wa 2025.
Hagati ya Kamena(6) na Nyakanga(7) byazamutseho 0.9%. Mu Rwanda hose, iki gipimo cyazamutseho 13.8%, naho mu cyaro kizamuka kuri 13.3%.

Ubusanzwe, gupima uko ibiciro bihagaze mu gihe runaka bishingira ku byakusanyijwe muri uko kwezi ku masoko ya henshi mu Rwanda, ibiyavuyemo bikagereranywa n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko k’umwaka wabanjirije uwo byakorewemo.
Mu Rwanda hasuzumwa ibicuruzwa bigera ku 1,622 biri mu masoko, amaduka, ibitaro n’amashuri hagamijwe kubarwa kw’ibiciro abaguzi bishyuye bahaha ibyo bintu.

