Perezida Paul Kagame yageze i Paris mu Bufaransa aganira na mugenzi we Emmanuel Macron.
Perezidansi y’u Rwanda ivuga ko Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri byinshi bifite aho bihuriye n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ Ubufaransa.
U Rwanda rubanye neza n’Ubufaransa kuva ubwo iki gihugu cyatangiraga kuyoborwa na Macron kandi bukemera uruhare rwabwo mu mateka mabi y’u Rwanda yageze no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye n’imishinga bifatanyije.