Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Ari Muri Amerika Mu Kwifatanya Mu Gusengera Iki Gihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Muri Amerika Mu Kwifatanya Mu Gusengera Iki Gihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 February 2024 7:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame na Madamu we baraye i Washington D.C aho bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo gusengera iki gihugu.

Nyuma yo kwitabira iri sengesho ritegurwa n’Ibiro by’Umukuru w’Amerika, Perezida Kagame azitabira umunsi wahariwe Abanyarwanda baba mu mahanga, Rwanda Day, uzabera i Washington DC.

Uzaba kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu ni ukuvuga hagati y’itarliki 02-03, Gashyantare, 2024.

Amasengesho yo gusengera Amerika ni ngarukamwaka. Yiswe National Prayer Breakfast akaba ari bube ku nshuro ya 71.

Aba ku wa Kane w’Icyumweru cya mbere cya Gashyantare buri mwaka guhera mu mwaka wa 1953.

Yitabirwa na Perezida w’Amerika, abanyapolitiki bakomeye n’abacuruzi, abo muri sosiyete sivile n’abandi banyacyubahiro bakomeye ku isi baba basanzwe ari incuti z’Amerika.

Ku byerekeye Rwanda Day, Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda baba muri Amerika n’ahandi haturanye naho kugira ngo baganire ku iterambere ry’igihugu cyabo n’uruhare rwa buri wese muri ryo.

Iyi Rwanda Day ibaye habura amezi make ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, babyibuke ku nshuro ya 30.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka kandi Abanyarwanda bazatora Perezida wa Repubulika n’Abadepite ndetse bizihize n’isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Rwanda Day ni igikorwa kimaze guhuriza Abanyarwanda mu mijyi ya Brussels(Ububiligi), Chicago(Amerika), Paris( Ubufaransa), Boston( Amerika), London( Ubwongereza), Toronto( Canada), Atlanta( Amerika), Dallas( Amerika),  Amsterdam( Ubuholandi), San Francisco(Amerika), Ghent( Ububiligi|) na Bonn( Ubudage).

Igihugu ‘Rwanda Day’ yabereyemo kurusha ibindi ni Amerika kuko imaze kuhabera inshuro enye, ikaba igiye kuhabera ku nshuro ya gatanu mu nshuro 13 izaba ibaye.

Abanyarwanda baba muri Afurika baherutse gusaba ko Rwanda Day yazabera muri kimwe mu bihugu by’uyu mugabane ariko ntibirakorwa.

TAGGED:AbanyarwandaDayfeaturedKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Imibiri 182 Imaze Kuboneka Mu Ngo Z’Abaturage
Next Article Perezida Wa Pologne Arateganya Gusura u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?