Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Ari Muri Indonesia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Muri Indonesia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2024 9:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia mu nama mpuzamahanga ihuza iki gihugu n’iby’Afurika yitwa Indonesia- Africa Summit.

Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri.

Indonesia ni igihugu gifitanye umubano na byinshi byo muri Afurika kuko kugeza ubu ibanye n’ibihugu 23 muri 54 bigize uyu mugabane.

Iki gihugu cyo muri Aziya kiri mu bifite ubukungu buzamuka neza kandi gisanzwe gikorana n’u Rwanda muri byinshi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Gifasha Afurika mu nzego zirimo ubuhinzi, uburobyi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Kiri mu bihugu bishimirwa gutera inkunga Afurika kandi kikabikora kidasabye byinshi nk’uko bikunze kugenda ku bihugu bitandukanye.

Inama Kagame yitabiriye muri Indonesia izamara iminsi itatu, ikaba yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024.

President Kagame in Bali for the 2nd Indonesia-Africa Summit. pic.twitter.com/MFsZhlGynF

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 1, 2024

Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bazayitabira barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania.

- Advertisement -

Hari  n’abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.

Leta ya Indonesia ivuga ko hari byinshi ihuje na Afurika by’umwihariko muri gahunda z’iterambere rirambye.

Birimo ibyerekeye amabuye y’agaciro n’ibindi.

Biteganyijwe ko kandi ko haba indi nama izasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka Miliyari $ 3.5.

Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia.

Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.

Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

TAGGED:AfurikafeaturedInamaIndonesiaKagameUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Munyarwandakazi Yahawe Ipeti Rya Colonel
Next Article DRC: Ubushita Bw’Inkende Bwageze Mu Mfungwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?