Kagame Asaba Abayobozi Ba Afurika Guhuza Ijambo N’Ibikorwa

Umukuru w’igihugu Paul Kagame avuga ko bikwiye ko ibyo Abayobozi baba baremeranyijwe mu nama ngo bazabikore mu iterambere rya Afurika baba bagomba kubeshyira mu bikorwa.

Yabivugiye mu nama yitabiriye i Nairobi muri Kenya yateguwe na Banki Nyafurika y’iterambere, Africa Development Bank.

Avuga ko hari ikizere ko ubufatanye bugamije iterambere no gushyira mu bikorwa ibyo abantu bemeranyijeho bizatuma itera imbere kandi mu buryo bwihuse.

Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye guhuza ijwi kandi bakagirana ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika abayituye.

- Advertisement -

Umukuru w’igihugu avuga ko hari ikizere ko Abanyafurika nibihiruza hamwe Afurika mu myaka micye iri imbere uzaba ufite iterambere ryihuse.

Ati: “Ni gute umuntu waba ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi, yashyira ku ruhande umugabane wacu? Mu bifatika, urebye ku bihari, mu myaka micye, ahantu honyine hazaba hari iterambere ryihuse ni muri Afurika, ni ho honyine. Ni no ku nyungu z’abandi kuko iterambere ryayo rijyana n’iterambere ry’Isi yose.”

Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye.

Ati “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza.”

Umukuru w’Igihugu asanga Isi nayo ubwayo ifite inyungu nyinshi mu iterambere rya Afurika ariko abatuye uyu mugabane bakwiye guhuza.

Yagize ati:“Inyungu za Afurika n’iz’ibihugu biri kuri uyu mugabane, zigomba kwitabwaho bitangiriye kuri twe.”

Usibye Perezida Kagame uri mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, irimo kandi William Ruto wa Kenya, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Hassan Sheikh Mohamud uyobora Somalia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version