RDF Yahaye Ubuvuzi Abaturage Ba Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga muri Centrafrique.

Byabaye ku wa kabiri taliki 28, Gicurasi, 2024, ubwo RDF yatangaga serivisi z’ubuvuzi zirimo gusuzuma no kuvura indwara nka malariya, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’abafite ibibazo byo mu nda.

Abaturage bapimwe n’indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, kubapima ibilo no kibavura amenyo n’amaso.

Umuyobozi w’umujyi wa Bria Maurice Balekouzou, yashimye umubano mwiza n’ubushuti bukomeye hagati y’Abanyarwanda n’abanya-Centrafrique.

- Advertisement -

Yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA ku nkunga ikomeye bateye abaturage binyuze mu kubavura.

Yavuze ko bibongera imibereho myiza y’abaturage.

Lt Col Tharcisse Mpyizi uyobora wa Bagayo ya Gatandatu yavuze ko usibye kurinda abasivili bo muri iki gihugu, ingabo z’u Rwanda zishinzwe no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Bikubiyemo no gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuvuzi kugira ngo ubuzima bw’abaturage ba Centrafrique burusheho kuba bwiza.

Mpyisi avuga bazakomeza gufatanya n’abaturage mu kubahiriza inshingano zo gushyigikira no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version