Kagame Ati: ‘Inka Ni Amajyambere, Ukugabiye Aba Agukunda’

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaturage ba Rubavu, Rutsiro na Nyabihu bari baje kumva uko yiyamamaza ko burya inka ari amajyambere kandi ko ukugabiye aba agukunda.

Avuga ko burya ukugabiye aba akwifuriza gutera imbere kandi  ni icyo kimenyetso kiri mu nka no mu muco w’Abanyarwanda.

Kagame yabwiye abaje kumva aho yiyamamazaga ko hari igihe inka bari baraziciye mu Rwanda ariko ngo nyuma FPR yarazigaruye igabira Abanyarwanda ‘bose’.

Abaturage bahitaga basubiza ngo ‘ Turagukunda GA’

- Advertisement -

Iyi Ga ni imvugo y’Ikigoyi ivuga ko umuntu akunda umuntu ‘koko’.

Ku rundi ruhande, Paul Kagame  avuga ko mu muco w’Abanyarwanda uwakugabiye umwitura bikagaragaza ko wahaye agaciro icyo wakoze.

Avuga ko ibyo ari ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba waragabiwe.

Yavuze ko mu gihe kiri imbere cy’amatora ni ukuvuga ubwo Abadepite ba FPR Inkotanyi ndetse n’umukandida ushaka kuzayobora igihugu, abagabiwe bazaba barimo no kwitura FPR-Inkotanyi.

Kagame yaboneyeho no gushimira indi mitwe ya politiki yiyemeje kuzakorana na FPR-Inkotanyi.

Yageze aho ahamagara ku ruvugiro abahagarariye amashyaka ashyigikiye FPR-Inkotanyi mu kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida ngo buri wese yivuge kandi avuga ishyaka ihagarariye.

Avuga ko muri rusange nta kindi Abanyarwanda bashaka kitari Ubumwe, Demukarasi n’Amajyambere

Ngo uwazana ibindi yaba azanye amaharakubiri y’ibyo Abanyarwanda bashaka.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa mbere azakomereza kwiyamamaza kwe mu Karere ka Ngororero n’aka Muhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version