Kagame Avuga ko Abakoreye Abatutsi Jenoside Batasize Amafaranga Y’Igihugu

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Kongere ya FPR Inkotanyi yari iri ku munsi wayo wa kabiri, Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi mukuru w’uyu muryango yavuze ko ubwo igihugu cyabohorwaga, abakibohoye basanze nta n’igiceri na kimwe kiri mu isanduku ya Leta.

Yavuze ko habayeho ‘gukukumba’ umutungo wose w’agaciro wa Leta ntibasiga namba.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo bibabaje kuba barakukumbye isanduku ya  Leta ariko ngo nta gitangaza kiri mo kubera ko ababikoze bari bamaze kwica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe.

Umutungo wa mbere w’agaciro igihugu cyari gifite ni abaturage bacyo kandi benshi bari bamaze kwicwa.

- Advertisement -

Avuga ko aho u Rwanda rugeze muri iki gihe ari aho kwishimira kubera ko ubwo Jenoside yahagarikwaga, hari abantu batari bafite n’imyenda yo kwambara.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko icyo gihe hashyizwe ho Leta kandi iyo Leta yakoze uko ishoboye ibona amafaranga, abantu bagura imyenda barambara.

Mu buryo bwo gutebya, yavuze ko icyo ari bwo bwa mbere yambaye costume.

Mu ijambo rye  Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko agaciro kabo ari kanini kandi bakumva ko ntawe ukwiye kubagaraguza agati.

Avuga ko Abanyafurika muri rusange bakwiye kumva ko atari ibiryo abakomeye bashyira ku meza bakabyihereza.

Ngo imyumvire yo kumva ko hari abantu barusha abandi agaciro, bumva ko bakwiye gufata abandi nk’abantu baciriritse, ikwiye gucika.

Yabwiye abari bari aho ko mu myumvire n’imigirire y’Abanyarwanda, hari ibintu bitatu bahisemo kandi byabagiriye akamaro.

Ibyo ni ukuba UMWE. Muri uko kuba UMWE ngo ntibibuza ko hari ibyo abantu batandukaniraho ariko ko bidakwiye kubacamo ibice.

Avuga ko uko buri Munyarwanda wese yaba ameze, agomba kumva ko ari kumwe na mugenzi we kandi bose bafite agaciro mu gihugu.

Perezida Kagame ati: “ Abize, abatarize, abakomeye, aboroheje, abakize, abakennye….bose bagomba kunga ubumwe.”

Ikindi ni ugutekereza no gukora ibintu binini.

Avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutekereza ibintu bito, biciriritse.

Icya gatatu ni ukubazwa ibyo buri wese ashinzwe mu rwego rwe.

Buri Munyarwanda agomba kumva ko azabazwa ibyo akora yikorera cyangwa akorera abandi.

Avuga ko ‘abo bandi’ atari Abanyarwanda gusa ahubwo ko harimo n’Abanyamahanga kuko uko byagenda kose abantu bakenerana binyuze mu kugendererana.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version