Ingamba Za Burera Mu Kwikura Mu Ngaruka Za Kanyanga

Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Burera biyemeje gukorana bya hafi ngo bave ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo. Perezida Kagame aherutse kuvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zitumye Burera iba iya nyuma ari uko hagaragara cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Mu mpera z’Icyumweru gishize( cyarangiye taliki 02, Mata, 2023) abaturage b’Akarere ka Burera bakorera mu tundi turere bahize gushyira hamwe.

Biyemeje kutazongera kugaragara mu mwanya wa nyuma mu mihigo.

Bavuze ko bazabikora binyuze mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abatuye Burera.

- Advertisement -

Taliki 01, Mata, 2023 ni ubwo abakomoka mu Murenge wa Kinyababa batakihakorea bifatanyije na n’abaturage mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakwamo inzu z’abatishoboye.

Mu kwiyemeza kwabo baniyemeje gusana ubwiherero bwose butameze neza.

Umwe mu baturage b’aho avuga ko guhuza imbaraga n’ibitekerezo ari byo bizabafasha kwesa imihigo, bikabarinda kuguma ku mwanya wa nyuma bari ho.

Ati: “Twababajwe kandi tugerwa isoni no kuba  ku mwanya wa nyuma mu mihigo, ariko ubu dutewe ibyishimo no kubona abavuka muri uyu Murenge bakorera mu tundi Turere barababaranye natwe bakaba baje ngo twifatanye mu gukemura ibibazo bitwugarije twubakira abatishoboye”.

Honorable Nyiramadirida Fortunée wari uhagarariye itsinda ry’abaturage ba Burera ariko batuye mu  Murenge wa Kinyababa, akaba na Komiseri muri  Komisiyo y’amatora avuga ko bicaye barisuzuma bagasanga uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorerwa muri Burera rudahagije.

Byatumye biyemeza kwifatanya n’abaturage mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Ati: “ Umwanya Akarere ka Burera kagize mu mihigo waratubabaje cyane, uyu muganda wateguwe ku rwego rw’Akarere, aho twatekereje guhuza abakomoka muri aka Karere batahakorera  tukishyira hamwe muri buri murenge tukarebera hamwe ibibazo byugarije abaturage tugafatanya nabo kubishakira ibisubizo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa Nshimiyimana Jean Damascène yabwiye UMUSEKE ko bungutse amaboko azabafasha kwesa imihigo neza.

Mu Murenge wa Kinyababa habarurwa ubwiherero 361 bukeneye gusanwa.

Muri bwo hasigaye 39 butarasanwa neza kandi abaturage biyemeje kuba babikoze bitarenze iminsi 30.

Hari abantu 70 bakomoka muri Burera biyemeje gufasha aka karere kuvana mu ngaruka za Kanyanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version