Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame avuga ko Afurika izaganira n’ibihugu ifitiye imyenda harebwe uko yakwishyurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame avuga ko Afurika izaganira n’ibihugu ifitiye imyenda harebwe uko yakwishyurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2020 2:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri byinshi yagarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yagarutse ku myenda ibihugu by’Afurika  bifitiye amahanga, ikaba yararushijeho kuba ikibazo muri ibi bihe bya COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko na mbere y’uko COVID-19 yaduka muri Afurika, ibihugu byayo  byari bifite ibibazo birimo ibyo kubona amafaranga bishora mu bikorwa remezo bigamije iterambere.

Avuga ko aho byakuraga amafaranga hari hatandukanye harimo no kuguza.

Ati: “ Nkeka ko ibihugu hafi ya byose by’Afurika byagujije gusa bimwe biguza menshi kurusha ibindi. Bamwe bakaguza wenda menshi ugereranyije n’umusaruro mbumbe ariko hari abagize amakenga birinda kuguza kurusha amafaranga abaturage binjiza kuko byari kubasiga mu manga y’imyenda myinshi.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umukuru w’igihugu avuga ko ari ingenzi ko abantu baganira uko Afurika yakwivana muri ibi bibazo kandi kimwe mu byafasha muri ibi biganiro ni uko ibihugu bikize byabigiramo uruhare.

Perezida Kagame avuga n’ubwo ibihugu byazahajwe n’ingaruka za COVID-19 ntawe ukwiye kubyitwaza ngo avuge ko atazishyura umwenda.

Ati: “ Hari abashobora kuvuga ko kuba ingaruka za COVID-19 zabazahaje bityo ko batazabona ubwishyu kandi ko ibihugu babereyemo umwenda byabawubasonera, ariya mafaranga akazafasha mu kwiyubaka.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo umuntu asonerwe umwenda byamusaba kugira byinshi akora birimo no gusaba imbabazi, akadohorerwa agakurirwaho umwenda.

Ikindi  avuga ni uko hari ubwo igihugu cyasaba icyakigurije igihe gihagije cyo kuzishyura umwenda kikibereyemo.

- Advertisement -

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo uwo ubereyemo umwenda akubabarire, agusonere umwenda biterwa n’uko wari usanzwe umwishyura ndetse n’uburemere bw’umwenda umurimo.

Kagame yatanze inama y’uko kugira ngo abantu birinde imyenda iremereye bagombye kureba niba nta bundi bukungu bakoresha buturutse mu bushobozi bwabo bitabaye ngombwa baguza cyane.

Yemera ko ibihugu bikize bizagira ijambo rikomeye mu byerekeye ikurwaho cyangwa koroshywa kw’imisoro ibihugu by’Afurika bibifitiye.

TAGGED:AfurikafeaturedKagameKwishyuraUmwenda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego rwacu rw’ubuzima rushobora guha serivisi n’abo mu karere- Kagame
Next Article Ibya ‘coaching’ itavugwaho rumwe muri SOS-Rwanda biteye bite?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

Rwanda: Abakobwa Biga Amashuri Mato Ni Benshi, Bakagabanuka Muri Kaminuza…

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?