Kagame Avuga Ko Hari Abibwiraga Ko Afurika Itazakora Inkingo

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abashyitsi bari baje gutangiza ikiciro cya mbere cy’uruganda rwo gukorera inkingo mu Rwanda ko ubwo rwabwiraga amahanga ko rugomba gukorana n’abandi rugakora inkingo, hari abarucaga intege ngo ruzabishobora nyuma y’imyaka 30.

Icyakora ngo ku bufatanye no kwiyemeza, byaje gukunda mu gihe gito.

Ashima iyi ntambwe yatewe k’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’ikigo BioNTech, ubu u Rwanda rukaba rwatashye uruganda rwa mbere rukorera inkingo muri Afurika.

Ni inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.

- Kwmamaza -

Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko ubwo COVID-19 yadukaga ku isi, Afurika yatereranywe, iza kwibukwa mu banyuma.

Avuga ko byatumye uyu mugabane usigara ukomanga hose ngo bagire icyo bawumarira kuko wari wugarijwe.

Icyakora ashima abagize umutima wo gutabara barimo n’abo muri BioNTech.

Abo ngo baritanze bakora ubudacogora kugira ngo gukorera inkingo muri Afurika bishoboke.

Uğur Şahin uyobora BioNTech Group( Ikigo cyo mu Budage) yavuze ko uretse ibikorwa byo kubaka no gukomeza kwagura ruriya ruganda,  ngo hazabaho no gutanga amahugurwa ku Banyarwanda b’abahanga muri siyansi no kwagura ikoranabuhanga rikoreshwa n’ubwenge buhangano, artificial intelligence (AI).

Ati: “Turashaka gutanga umusanzu mu kubaka uburyo burambye mu by’inkingo.  Intego yacu muri Afurika irasobanutse: Inkingo zizakenerwa mu gihe kizaza zigomba gukorerwa muri Afurika, ku bw’Afurika mu karere kamwe kazikeneye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Prof Uğur Şahin uyobora BioNTech Group

Yavuze ko ibikorwa bya BioNTech, bitazagarukira mu Rwanda gusa.

Uğur Şahin yashimye Perezida Kagame  n’abandi bagize uruhare mu iyubakwa rya ruriya ruganda, avuga ko gufatanyiriza hamwe ari byo bizatuma intego zifuzwa zigerwaho.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen yavuze ko kiriya kigo kitazakora inkingo za COVID-19 gusa, ahubwo kizakora n’ izindi zirimo iza malariya, iz’igituntu byashoboka rukazakora n’iza kanseri.

Ati: “Ntabwo navuga gusa kurwanya Coronavirus, ahubwo ni n’uburyo bwo bushyiraho inzira nshya mu kurwanya igituntu, malariya ndetse na kanseri. Izi ni zo mbaraga nyazo zo guhuriza hamwe n’ikoranabuhanga.”

Abayobozi bitabiriye ibi birori barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Barbados Madamu Mia Motley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mussa Faki Mahamat ndetse na Uğur Şahin umuyobozi mukuru wa BioNTech Group n’abandi batandukanye.

Kimwe mu byumba bikorerwamo ziriya nkingo

Soma uko byagenze ubwo hashyirwagaho ibuye ryo kuzubakaho uru ruganda:

Ibuye Ry’Ifatizo Ryashyizwe Ahazubakwa Uruganda Nyarwanda Rukora Inkingo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version