Ibuye Ry’Ifatizo Ryashyizwe Ahazubakwa Uruganda Nyarwanda Rukora Inkingo

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame hamwe na bagenzi barimo uyobora Ghana, Nana Akufo Addo, uyobora Guyana witwa Irfaan Ali, umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi bayobozi bashyize ibuye ahagiye kuzubakwa uruganda rukora inkingo mu Rwanda.

Ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazubakwa k’ubufatanye n’Ikigo gikora inkingo cyo mu Budage kitwa BioNTech

Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ahazubakwa ruriya ruganda hari kandi n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishimi ryita ku buzima OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal Aïssata Tall Sall.

Abenshi muri aba bayobozi bari mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM.

- Advertisement -

Mu Ukwakira, 2021 nibwo u Rwanda rwasinyanye n’uruganda BioNTech amasezerano y’uko impande zombi zizakorana mu kubaka uru ruganda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

Iki kigo nicyo cyavumbuye urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer /BioNTech, rurimo gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi, urugendo rwatwaye amezi Icyenda hakoreshejwe uburyo bwa mRNA.

Şahin yavuze ko nyuma yo kwemeza urukingo rwa malaria, hatangiye ibiganiro by’uburyo rwakorerwa muri Afurika, kugira ngo ruboneke kandi ruhendutse.

Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Ati:“Uyu munsi turashaka gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kubaka uruganda rwa mbere muri Afurika rukora inkingo mu buryo bwa mRNA bitarenze Gicurasi 2022.”

Ni igikorwa kizaterwa inkunga na European Investment Bank.

Biteganywa ko hazashyirwaho uburyo bwo gukora inkingo hagendewe ku bunararibonye bwo mu nganda zo mu Budage na Marburg, hakabanza kubakwa ubushobozi.

Bizagirwamo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Institut Pasteur muri Dakar.

Umuyobozi wingirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko aya masezerano akomeye muri gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.

Ati: “Iyi gahunda iri mu murongo wa Afurika yunze Ubumwe wo kugira inkingo nyinshi zikorerwa kuri uyu migabane kimwe n’ibindi bikenerwa kwa muganga.”

Yavuze ko binajyanye n’intego y’uko 60% by’inkingo zikenerwa muri Afurika zizaba zikorerwa imbere muri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2040.

Komiseri wa EU ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, yavuze ko uyu munsi hasinywa amasezerano ajyanye no gushyiraho uru ruganda, kandi bitandukanye

Yakomeje ati: “Mu by’igihe gito izi nganda zizakorwa inkingo za mRNA za Covid-19, malaria n’igituntu, ariko mu buryo bw’igihe kirekire zizakora inkingo zose zizaba ziramira ubuzima.”

Yavuze ko uretse gutanga inkunga, bateganya no gusangiza ubunararibonye mu bijyanye n;ubugenzuzi, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA.

Ni igikorwa kandi ngo kuzafasha no mu kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kubaho mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa WHO muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko uburyo ikwirakwira ry’Inkingo ririmo gukorwa byasize inyuma Afurika, binadindiza urugendo rwayo mu kuzahura ubukungu.

Gukorera inkingo muri Afurika ngo bizakemura icyo kibazo mu buryo bw’igihe kigufi n’igihe kirekire.

Zizanafasha mu guhererekanya ubumenyi buzanifashishwa mu guhanga imirimo itandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukorera inkingo muri Afurika no mu gihugu by’umwihariko.

Nyuma y’aho kandi u Rwanda rusinyanye amaserano na European Investment Bank, akaba yari ajyanye  no gutera inkunga uyu mushinga.

Kuri uyu wa Mbere nabwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na European Investment Bank, aho yaruhaye miliyoni 95 z’amayero ajyanye no gushyigikira ubucuruzi no gutera inkunga laboratwari y’igihugu y’icyitegererezo.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version