Kagame Avuga Ko Hari Inyungu Z’Ubukungu Ziva Muri Siporo 

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Perezida Paul Kagame asanga siporo ihuza abantu, ikabaha n’uburyo bwo gukorana mu mishinga y’iterambere.

Yabwiye abashoramari bakona na BAL ati: “Mu Rwanda twabonye inyungu nyinshi zituruka muri yo. Tubona uburyo yazamuye umubare w’abakerarugendo basura igihugu, abantu bashaka kuza mu Rwanda, abitabira inama mpuzamahanga ndetse n’ibikorwa bikomeye nk’ibi.”

Avuga ko ibyo bishingira ku mahitamo igihugu gikora no ku mitekerereze gifite.

Kagame asanga iyo ibihugu bihuriye hamwe, shampiyona zigakorana, ndetse n’abantu bagafatanya, inyungu ziyongera cyane.

Asanga kandi bidakwiye ko ikintu cyiza nka BAL kiguma mu karere kamwe cyangwa mu gihugu kimwe gusa.

Niyo mpamvu asanga iyo abantu benshi bakoranye bagahuza imbaraga, habaho isoko rinini kandi rifite imbaraga rituma ibyo bakora birushaho kugira agaciro n’inyungu.

Perezida Kagame yavuze aya magambo mu kiganiro cyabereye mu nama yitwa theBAL Investors Summit yabanjirije itangira rya BAL muri Kigali, agaragaza uburyo gushora imari muri siporo bifite ubushobozi bwo guhindura ubukungu.

Yagaragaje ko siporo atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari urubuga rw’iterambere, ubufatanye n’amahirwe ku rubyiruko n’abashoramari.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakoresheje siporo nk’igikoresho cyo kwiyubaka no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Kwakira amarushanwa akomeye nka Basketball Africa League (BAL), Tour du Rwanda n’andi bikorwa mpuzamahanga byatumye igihugu kirushaho kumenyekana, byongera amahirwe y’akazi no kuzamura ishoramari mu nzego zitandukanye.

Siporo kandi ifasha urubyiruko kubona icyizere, gukorera hamwe no guteza imbere impano zabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *