Kagame Avuga Ko Ku Mutekano W’u Rwanda Nta Mpaka Zigomba Kugibwa

Ubwo yagezaga ijambo ku bari baje kwitabira Inama nto yigaga ku mutekano mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo, Perezida yababwiye ko igihugu cye kihagazeho kandi kiri maso ku muntu cyangwa icyo ari cyo cyose cyashaka kugihungabanya.

Yagize ati: “ u Rwanda ntawe ruzasaba uruhushya rwo kwirindira umutekano cyangwa ngo rubanze kubishidikanyaho.”

Avuga ko kuba rwarabuze abantu bagera kuri miliyoni 1 mu gihe gito bivuze ko ntawe ruzemerera ko yarusubiza mu bihe nk’ibyo, aho yaza aturutse hose.

Kagame yibukije abari bamuteze amatwi ko ikibazo cya FDLR ihora ishaka gutera u Rwanda no kurusubiza mu bihe bya Jenoside kigihari kandi ikibabaje ari uko yashyizwe no mu ngabo za DRC.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n’abantu bose bifuza kandi baharanira ko ibibazo biri mu Karere bikemuka mu mahoro.

Uretse abayobozi batandukanye yahuye nabo bakaganira ku iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bufatanye, Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi ba Afurika yunze ubumwe raporo y’ibyakozwe mu kuvugurura inzego n’imikorere byayo.

Yaboneyeho gusigira inshingano mugenzi we William Ruto uyobora Kenya.

Kagame asize mu Kigega cy’uyu muryango harashyizwemo miliyoni $400 zo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika.

Iki kigega kitwa Africa Peace Fun.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakorana n’abashaka ko amahoro agaruka binyuze mu biganiro

Yari amaze imyaka umunani  ayobora iyo Komisiyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version