Mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru mbi y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe, umwe abasha kuvanwamo ari muzima ariko abandi babiri baracyashakishwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru witwa Jean Claude Sibomana yabwiye
Taarifa ko nta byinshi yadutangariza kubera ko we n’abaturage bari gufasha abantu kuri ‘icyo cyobo.’
Ibi byago byabereye ahitwa Batima nk’uko bagenzi bacu ba Flash babishyize kuri X.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizerimana avuga ko amakuru atangwa n’abarokotse icyo gisimu avuga ko abo cyagwiriye bari bageze ku muryango w’aho binjirira mu cyobo bajya gucukura.
Ngo ibitaka byabagwiriye biri hafi y’umunwa w’aho abajya gucukura binjirira.
Abagwiriwe n’icyo kirombe bose ni abagabo.
Ubwo twandikaga aya makuru, hari amashini yari yageze aho ibyo byago byabereye ariko kubera ko ubutaka bworoshye cyane bitewe n’imvura imaze iminsi ihagwa, iyo mashini ntirashobora kugera ku cyobo nyirizina ngo icukure.
Abantu bagwiriwe n’icyo kirombe bombi bari ingaragu kandi bakomoka muri Batima ya Rweru rwa Bugesera.
Ikirombe bacukuraga kandi ngo cyari kimaze igihe kidakoreshwa n’ikigo runaka kizwi kuko icyari cyaragitsindiye cyaje kurangiza imirimo kiragenda.
Ibyo bivuze ko abagicukuragamo babikoraga mu buryo butemewe n’amategeko.
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru…