Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Mu Biganiro Byo Guteza Imbere Basketball Mu Bakobwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Kagame Mu Biganiro Byo Guteza Imbere Basketball Mu Bakobwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2024 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri muri Village Urugwiro Perezida Kagame yaraye ahakiririye abayobozi bakuru muri Basketball mu Ishyirahamwe cya NBA Ishami rya Afurika ndetse n’abayoboza FIBA Africa baganira ku iterambere rya Basketball mu bakobwa.

Abari muri iyo nama ni Anibal Manave uyobora FIBA Africa, Alphonse Bilé akaba Umuyamabanga mukuru wayo, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa na Amadou Gallo Fal uyobora Basketball Africa League (BAL).

Baganiriye ku kamaro ko guteza imbere uyu mukino mu bagore no kureba uko hatekerezwa kandi hagashyirwaho uburyo bwo kuwugeza kuri benshi mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Abayobozi b’izi nzego baganiriye na Perezida Kagame ibyakorwa kugira ngo Basketball y’abagore ibagirire akamaro, bayimenye,  batsinde kandi bakomeze no kuza ku bwinshi gufana ku mikino iba yahuje amakipe bakunda.

Kuva aho irushanwa rya Basketball nyafurika bita Basketabll Africa League( BAL) ritangiriye kuri uyu mugabane, uyu mukino utangiye gukundwa cyane no kwagura amarembo.

Ndetse hari abakinnyi bo kuri wo bamaze kuba ibyamamare ku buryo bari gukora uko bashoboye ngo bamamare no mu marushanwa ahuza imikino ya shampiyona y’Amerika bita NBA.

Abo barimo Serge Ibaka, Joel Embiid, Pascal Siakam n’abandi.

Serge Ibaka(9), Joel Embiid(21) na Pascal Siakam(43). Ifoto@Getty Images 

Irushanwa rya Basketball nyafurika, Basketabll Africa League( BAL) ryabaye irembo ku bakinnyi b’uyu mukino kugira ngo berekane  impano zabo.

Ni uburyo bwatumye bamenyekana ku isi, bazamura urwego rwabo.

U Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu guteza imbere uyu mukino binyuze mu gusinya amasezerano na BAL kugira ngo amarushanwa yayo ajye aruberamo.

Rumaze kumenyana kandi mu kubaka ibikorwa remezo byo kwakira imikino itandukanye kugira ngo rube urubuga rwo kugorororamo imitsi no gusabana hagati y’Abanyafurika.

Ni muri uyu mujyi ruharutse kwakira imikino y’ijonjora muri Basketball y’abagore ya shampiyona yiswe 2026 FIBA Women’s Basketball World Cup.

TAGGED:AbagoreAbakobwaAkamanziBALBasketballfeaturedKagameNBARwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biruta Yahaye Polisi Umukoro Wo Guca Ubuzererezi N’Ibiyobyabwenge
Next Article Nyanza: Umugore Aravugwaho Kujugunya Umwana We Mu Mwobo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?