Kagame Muri Mozambique Yabwiye Abacuruzi Iby’Umubano W’u Rwanda N’igihugu Cyabo

Umukuru w’u Rwanda  Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mozambique yasuye abacururiza mu isoko riri  hafi y’inyanja  ababwira uko umubano hagati ya Kigali na Maputo wifashe.

Kagame yageze muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mbere y’uko asura aba bacuruzi yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we Filip Nyusi.

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe n’abandi bayobozi barimo n’abahagarariye ububanyi n’amahanga ku mpande zombi.

- Kwmamaza -

Izi mpande zaganiriye uko ubufatanye bwakomeza kwiyongera  mu nzego zitandukanye.

U Rwanda rusanganywe abasirikare n’abapolisi muri kiriya gihugu.

Bagiye yo ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’ibyihebe byatangiye kuyiyogoza mu mwaka wa 2017.

Aho zigereye yo, zashushubikanyijwe biriya byihebe byari byarigaruriye ahantu hanini  mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ku ikubitiro zari ziyobowe na Major Gen Innocent Kabandana ariko ubu ziyobowe na Major Gen Eugène Nkubito.

Innocent Kabandana ubu yahawe ipeti rya Lt Gen.

Icyakora muri Mozambique hari ikindi kibazo…

Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘utakwambuye aragukerereza.’ Uyu mugani uhuye n’amakuru Taarifa ifite avuga ko amafaranga u Bufaransa bwagombaga kwishyura abagiye kwirukana ibyihebe byo muri Mozambique ataziye igihe k’uburyo ubu hashize amezi menshi abantu badahembwa.

Ikibazo cyatumye ingabo zambarira urugamba zikajya muri Mozambique cyari icyo kwirukana abarwanyi bagize Al Shabaab, ishami rya Mozambique batangiye gukura abantu umutima mu mwaka wa 2017.

Biswe abakora iterabwoba.

Kubera ko u Bufaransa ari bwo bufite inyungu mu kuba bariya barwanyi bakwirukanwa haba muri Cabo Delgado n’ahandi kugira ngo inyungu zabwo zirimo no kurinda uruganda rwa Gaz rwa Total zigerweho, nibwo bwagombaga kumvisha ibindi bihugu bigize Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi ko byatanga amafaranga azafasha mu kwirukana biriya byihebe.

Ntabwo ingabo z’u Bufaransa zari bwishyire mu kandi kazi ko kujya muri Mozambique kurwanya bariya barwanyi kandi bwari busanganywe akandi kazi nako kasaga n’akazinaniye ko kwirukana abandi barwanyi muri Mali, Niger n’ahandi muri Sahel.

Kubera ko ikibazo cy’iterabwoba kiba kireba hafi isi yose, ubutegetsi bw’i Paris bwaganirije ibindi bihugu bikomeye ku isi ngo bubisabe bigire amafaranga bitanga yo kuzafasha mu kwirukana biriya byihebe, ariko ntibyabikora.

Byasanze bitari mu nyungu zabyo kuko nta nyungu Amerika ifite muri Cabo Delgado, nta nyungu u Bwongereza buhafite, nta nyungu na mba u Burusiya cyangwa u Bushinwa bihafite…

Ubwo rero iyo ‘fundraising’ y’u Bufaransa ntiyageze ku ntego zayo.

Ingaruka z’ibi ni uko umurava mu kwirukana bariya barwanyi muri Mozambique uri kudindira.

Taliki 28, Kamena, 2022 Taarifa yanditse ko amakuru atangarizwa muri Mozambique yavugaga  ko nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC, abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, muri iki gihe bahinduye  umuvuno bakerekeza mu Ntara ya Nampula n’ahandimu Majyepfo ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu aho u Rwanda rwafashe rukomeje kuhacunga neza ngo hatagira uruhakura.

Rwemeza ko intego yarwo ari uguharanira ko hariya hantu  hatekana, ingabo na Polisi bya Mozambique bikubakirwa ubushobozi bikazasigara byirwariza ingabo na Polisi y’u Rwanda nibataha.

Ku byerekeye ikibazo cyo kutishyura abagiye gufasha u Bufaransa muri kiriya gikorwa, amakuru dufite ni uko hari abamaze amezi menshi batarahembwa bityo bikaba hari abo byaciye intege.

Ku ruhande rwa Mozambique, nta gihe kinini ziriya nyeshyamba zizigabyeho ibitero byaguyemo benshi mu basirikare ba Mozambique ndetse zibambura n’intwaro.

Amafoto y’intwaro zambuwe abasirikare ba Mozambique arahari.

N’ubwo ntawamenya ingano y’amafaranga Mozambique yagombaga guhabwa n’u Bufaransa ngo ibwemerere ubufatanye mu kwirukana bariya barwanyi bukorerwa ku butaka bwayo, birashoboka ko agomba kuba ari menshi.

Kugira ngo intambara iyo ari yo yose uyirwana ayitsinde ni ngombwa ko aba yumva anyuzwe n’umushahara cyangwa se afashwe neza n’abamuyobora ku rugamba.

Ikiruta ibindi ni impamvu ifatika imutera kujya ku rugamba.

Iyo moral ibuze ku rugamba, hapfa byinshi ndete na ‘adui’ akisubiza aho bamwambuye.

Ibi nibyo biri kuba  hamwe na hamwe muri Mozambique.

Hari ibitero bivugwa ko ziriya nyeshyamba ziherutse  kugaba  mu gace ka Cabo Delgado kitwa Meluco muri Mutarama, 2022 ndetse biza gukurikirwa n’ibindi wahagabye muri Gicurasi, 2022.

Ryan O’ Farrel ukora mu kigo kiga ku mikorere ya Al Shabaab kitwa Bridgeway Foundation  aherutse kuvuga ko hari ibindi bitero shuma bariya barwanyi bagabye mu bice bya Quissange, Ancuabe, Chiure, na Mecufi( ni muri Cabo Delgado) kandi bikagabwa biturutse muri Nampula.

Ubusesenguzi bwe buvuga ko bariya barwanyi basanze ibyiza ari ukwimura ibirindiro, bakajya kwisuganyiriza mu bindi bice bya Mozambique.

Bigeze no kugaba  igitero ku ruganda rw’abanya Australia rutunganya amabuye ya graphite ruri ahitwa Ancuabe, hari taliki 08, Kamena, 2022.

Wa muhanga twavuze haruguru witwa Ryan avuga ko kuba hari abantu benshi bahunze Cabo Delgado bakajya mu Majyepfo yayo kandi bakajyayo nta kintu bahunganye, ari amahirwe ku barwanyi ba Al Shabaab ikorera muri kiriya gihugu kuko ishobora kuzababonamo abazayifasha.

 Hari ingabo zishobora kuzabivamo zigataha…

Si ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bari muri Mozambique gusa, ahubwo n’iza SADC nazo ziriyo.

Ziganjemo iza Afurika y’Epfo n’iza Botswana.

Ubuyobozi bw’izi ngabo bushobora kuzafata umwanzuro wo kuzicyura niba u Bufaransa n’ibindi bihugu bikomeye bidahuje imbaraga ngo bitange umusanzu wo kwirukana ibyihebe byafashe uruganda rw’Abafaransa kandi bikirukanwa n’ahandi hose muri Mozambique byafashe.

Ingabo z’u Rwanda nazo zishobora kuzasubira mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique hakarebwa icyakorwa niba koko ishaka ko ruyifasha kwirukana biriya byihebe byari byarayizengereje.

Kugeza ubu ariko ntiruratezuka ku mugambi rwiyemeje wo guhashya bariya barwanyi mu bice bituriye uruganda rwa Total no gutuma abaruturiye batura batekanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version