Kagame Na Kirr Bashimangiye Ko Amasezerano Ya Luanda Na Nairobi Akwiye Gukomeza Gukurikizwa

Itangazo ryasohowe nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo Salva Kirr rivuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Karere k’ibiyaga bigari ari ngombwa ko ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda bikurikizwa.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeza ko amahoro ari yo azatuma intego ibihugu byose bigize EAC byihaye zigerwaho.

Banemeranyije ko hakwiye kubaho ibindi biganiro biri mu mujyo w’ibyemeranyijweho i Nairobi na Luanda hagamijwe kunoza ibyagezweho kugeza ubu kugira ngo ibintu birusheho kujya mu buryo.

Perezida  Salva Kirr yashimye uko yakiriwe mu Rwanda hamwe n’itsinda ryaje rimuherekeje.

- Advertisement -

Hagati aho Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yaraye avuze ko yahinduye imvugo y’intambara yashakaga kuzagaba ku Rwanda.

Yabwiye itangazamakuru  kuri radio na televiziyo y’igihugu ko ibiganiro by’amahoro ari byo bizima kurusha intambara.

Amakuru kandi avuga ko mu Cyumweru kizatangira taliki 26, Gashyantare, 2024 Perezida Tshisekedi azajya i Luanda muri Angola guhura na mugenzi we Joao Lorenco usanzwe ari umuhuza mu kibazo y’ubutegetsi bwe na M23 ndetse n’u Rwanda Kinshasa ishinja gufasha uriya mutwe.

Tshisekedi avuga ko uko ibintu bihagaze muri iki gihe, ibiganiro by’amahoro ari byo by’ingenzi kandi bitanga icyizere ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version