Undi Mukinnyi W’Ikipe Ya Israel Yatwaye Agace Ka Gatandatu

Uwo ni Joseph Blackmore ukinira ikipe yo muri Israel yitwa Israel Prem Tech watwaye agace ko kuva i Musanze ukagera i Kigali kuri Mont Kigali. Intsinzi ye ihuriranye n’uko uyu munsi ari umunsi we w’amavuko.

Blacmore ni Umwongereza wavutse taliki 23, Gashyantare, 2003. Akomoka ahitwa Sidcup mu Murwa mukuru, London.

Itamar Einhorn we ni Umuyahudi ukinira ikipe Israel Prem Tech, akaba yaratsinze agace ka kabiri kavaga i Muhanga kagana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Icyo gihe yakoresheje amasaha atatu, iminota 17  n’amasogonda 31.

- Advertisement -

We afite imyaka 26 y’amavuko.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 24, Gashyantare, 2024 nibwo hazakinwa agace karekare kurusha utundi kakazatangirira mu Karere ka Gicumbi karangirire mu Karere ka Kayonza.

Ni intera ireshya na kilometero 158.

Bukeye bwaho nibwo Tour du Rwanda izarangizwa icyo gihe ikazabera mu mujyi wa Kigali ku ntera ingana na kilometero 73.600.

Iri siganwa ryose ryareshyaga na kilometero 718.9.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version