Kagame, Ouattara, Tshisekedi… ‘Bategerejwe’ I Paris

Tariki 18, Gicurasi, 2021 biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azitabira inama izahuriza Abakuru b’ibihugu by’Afurika n’u Bufaransa kugira ngo baganire ku izanzamuka ry’ubukungu bw’Afurika.

Jeune Afrique yanditse ko mu bakuru b’ibihugu bazitayitabira harimo n’uw’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, akazaba ari kumwe na bagenzi be barimo Felix Tshisekedi, Alassane Ouattara, Muhamadu Buhari, Cyril Ramaphosa, Uhuru Kenyatta, na Joao Lorenco wa Angola.

Ni inama izaba yateguwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Bufaransa  Emmanuel Macron, ikazigirwamo uko ubukungu bw’ibihugu by’Afurika byafashwa kuzamura ubukungu bwabyo nyuma ya COVID-19.

Bivugwa ko izaba ari inama igamije kongerera akuka ubukungu bw’ibihugu by’Afurika kugira ngo bwongere buzamuke nka mbere ya COVID-19.

- Kwmamaza -

Ikindi kivugwa ariko kizaganirwaho kigafatwaho umwanzuro ni ugukuriraho ibihugu by’Afurika umwenda bifitiye ibihugu bikize kandi urwego rw’abikorera muri Afurika rugaterwa inkunga, rukazamuka.

Muri iriya nama kandi hazaba harimo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Bwana Mussa Fakki Mahamat na Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere Akinwumi Adesina.

Ku ruhande rw’abazikira iriya nama, hazaba hari abategetsi ba bimwe mu bihugu bigize G7 na G20 n’ibigo mpuzamahanga by’imari nka Banki Y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari.

Iriya nama iri gutegurwa n’abantu batandukanye ariko bayobowe n’itsinda ririmo Donald Kaberuka, Tidjane Thiam, Donald Kaberuka, Ngozi Okonjo-Iweala na Travor Manuel.

Ramaphosa azaba ahari

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version