Vladimir Putin Yasinye Itegeko Rishobora Kumugumisha Ku Butegetsi Kugeza mu 2036

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yasinye itegeko rimwemerera kuba yakwiyamamariza izindi manda ebyiri ziri imbere, ku buryo yaguma ku butegetsi kugeza ku mwaka wa 2036.

Impinduka muri iri tegeko nshinga ziheruka gutorwa binyuze muri kamarampaka muri Nyakanga 2020.

Mu buryo busanzwe, Putin yagombaga kuzasohoka muri Kremlin ubwo manda ye izaba irangiye mu 2024, kubera ko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ritemerera perezida gutegeka manda zirenze ebyiri zikurikiranya.

Gusa mu mavugurura yakozwe, hashyizwemo ingingo ivuga ko “iyo ngingo itareba abagiye mu mwanya w’Umukuru w’Igihugu mbere y’uko amavugurura y’itegeko nshinga atangira kubahirizwa.”

- Advertisement -

Aramutse akomeje gutegeka, Putin ubu ufite imyaka 68 yazageza mu 2036 afite 84.

Uyu mugabo yatangiye kuyobora u Burusiya mu 2000, afatwa nk’umwe mu bategetsi bubashywe ku isi kandi badaterwa ubwoba n’uwo ari we wese.

Ni ubwa mbere agiye kumara manda nyinshi zikurikiranya, kuko mu 2008 yaguranye imyanya na Dmitri Medvedev wari Minisitiri w’Intebe, aba perezida naho Putin aba Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’imyaka ine, mu 2012 buri wese yasubiranye umwanya we nubwo mu gihugu habaye imyigaragambyo ikomeye.

Icyo gihe imyaka ya manda ya perezida yahise yongerwa ivanwa kuri ine iba itandatu. Putin aheruka gutorerwa manda ya kabiri mu 2018 izarangira mu 2024, atsinda amatora n’amajwi 76%.

Itegeko ryasinywe kuri uyu wa Mbere kandi ryemerera uwabaye perezida w’u Burusiya ubudahangarwa ubuzima bwe bwose.

Biteganywa ko umuntu wemerewe guhatanira kuba perezida w’ Burusiya agomba kuba afte nibura imyaka 35, atuye mu Burusiya mu buryo buhoraho nibura mu myaka 25 ishize kandi atarigeze agira ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version