Mu mvugo yeruye, Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19 ko abakanga Abanyarwanda ko bazabahungabanyiriza umutekano bibeshya.
Yongeye kuvuga ko u Rwanda rutajya rugira uwo rushotora ariko ko iyo hagize urushotora rutazuyaza kwitabara.
Ati:’ Igihe cyose hatararengwa umurongo nta kibazo tugirana n’uwo ari we wese”
Umuyobozi w’u Rwanda asaba Abanyarwanda kuzirikana buri gihe ko ari bo ba nyiri u Rwanda, ko ntawe bakwiye gusaba uburenganzira bwo kukirinda cyangwa kugiteza imbere.
Yababwiye ko nta muntu muto cyangwa igihugu gito ahubwo ko ari we ubyigira cyangwa igihugu kikabyigira.
Kubera iyo mpamvu ngo nta Munyarwanda muto kereka uzabyigira.
Ati: “Mukwiye kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu bazima biyubaka.”
Kagame yabwiye Abanyarwanda gukomeza kwita ku iterambere ry’igihugu cyabo, bakima amatwi abashaka kubabibamo amacakubiri.
Yabibukije ko bari mu gihugu cyabo, ko ntawe ikwiye kubakanga.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano igenwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igahuza Abanyarwanda baba mu Rwanda na bagenzi babo baba mu mahanga.