Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Bagiye kuganira ku mubano hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye mugenzi we wa Mozambique Daniel Chapo.

Uyu ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Nta makuru arambuye kubyo Kagame yaganiriye na Chapo ariko ikizwi ni uko ibihugu byombi Rwanda na Mozambique bisanganywe ubufatanye mu bya gisirikare.

Amakuru avuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye.

Daniel Chapo yageze mu Rwanda mu masaha y’igicamunsi yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe ubutwererane na Afurika y’Uburasirazuba Gen(Rtd) James Kabarebe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version