Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ndayishimiye na Kassim Majariwa ubwo batangizaga uwo mushinga.

Perezida Evariste Ndayishimiye, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majariwa, aherutse gutangiza umushinga wo kubaka gariyamoshi izahuza ibihugu byombi.

Iki gikorwaremezo kizahuza igice cya Tanzania cya Uvinza n’igice cy’Uburundi cya Musongati.

Iyi nzira y’ubwikorezi ica ku butaka izubakwa na barwiyemezamirimo bo muri Nigeria n’abo muri Qatar.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko agace ka Musongati gafite umugisha kuko gasanzwe kazwiho umutungo kamere urimo n’ibuye ry’agaciro ryitwa Nickel, irya platine n’irya zinc kandi, nk’uko abivuga, ayo mabuye ahari ku bwinshi.

Yavuze kandi ko imikoranire y’igihugu cye na Tanzania muri uwo mushinga ishimangira umubano usanzwe hagati ya Gitega na Dodoma.

Ati: “Imirimo yo kubaka inzira ya gariyamoshi iduhuza yerekana umubano usanzwe hagati ya Tanzanie n’Uburundi. Umushinga wo kuyubaka twamaze amajoro menshi tuwutekerezaho none igihe cyo kuwutangiza kirageze”.

Kuri we, Tanzania ni igihugu cy’abavandimwe kandi mu bihe bigoye babaye hafi y’Uburundi ndetse bakiriye impunzi nyinshi zabwo zahungiye yo mu bihe bitandukanye harimo no mu gihe cy’ubwigenge.

Ndayishimiye kandi avuga ko iriya nzira izafasha igihugu cye kugera ku majyambere kiyemeje kugeraho hagati y’umwaka wa 2040 n’uwa 2060.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa asanga gufatanya kubaka igikorwa nka kiriya byerekana ubufatanye bw’abana ba Afurika.

Yaboneyeho gutangaza ko iriya nzira izagenda ikagera no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Kindu.

Minisitiri w’Intebe w’Uburundi Nestor Ntahontuye avuga ko ubucuruzi hagati y’igihugu cye na Tanzania bufite akamaro kanini kuko nko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena, 2025 ibicuruzwa byavuye muri Tanzania bikaza mu Burundi byari toni 43 147.

Byari biturutse ku cyambu cya Dar es Salaam, Ntahobatuye akavuga ko iriya nzira niyuzura izatuma ubwo bucuruzi burushaho kuzamuka.

Imibare ivuga ko iriya nzira ya gariyamoshi izaba ireshya na kilometero 282, ikazava mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Tanzania ikana mu Majyepfu y’Uburundi.

Izubakwa ku giciro cya Miliyari $2,14 , mu gihe cy’imyaka itandatu, ayo mafaranga akaba yaratanzwe na Banki Nyafurika y’Iterambere.

Umuhanga mu by’ubukungu witwa Diomède Ninteretse avuga ko uwo mushinga ari mwiza, gusa akemeza ko hari ikiguzi bizasaba Abarundi kandi basanzwe babayeho nabi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version