Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, kuri uyu wa Gatatu yatangiye urugendo mu Rwanda ruzamara iminsi ibiri.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe  n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mozambique isanganywe umubano n’u Rwanda ushingiye cyane cyane ku bufatanye mu bwo kugarura no gucunga umutekano.

Nirwo ruzinduko rwa mbere akoreye mu Rwanda kuva yajya ku butegetsi mu Ukwakira, 2024 ashize asimbuye Filip Nyusi.

Yaherukaga guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame mu nama bagiranye ku ruhande ubwo bari bitabiriye i y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Abeba muri Gashyantare uyu mwaka.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version