Kuri iyi nshuro Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio, batinda ku biri kubera mu Burasirazuba bwa DRC cyane cyane i Goma.
Ku rubuga rw’Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga handitse ko Rubio yasabye Perezida Kagame gukora ibishoboka byose M23 igashyira intwaro hasi, intambara igahagarara.

Rubio yabwiye Umukuru w’u Rwanda ko intego ya Amerika ari ugutuma Akarere ruherereyemo gatekana mu buryo bwuzuye kandi burambye.
Kuri we, ibyo nibyo bizatuma gatera imbere bifatika.
Kuri X, Perezida Kagame nawe yavuze ko ibiganiro yagiranye na Marco Rubio byari ibiganiro byubaka.
Yanditse ati “Nagiranye ikiganiro cyubaka n’Umunyamabanga wa Leta [muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika] Rubio, ku byerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti muzi w’ayo makimbirane, rimwe na rizima”.
Kagame yatangaje ko yaganiriye na Rubio uko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwashimangirwa, hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu.
Yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n’umutekano abaturage bo mu Karere bakwiye.
Mbere ya Rubio kandi Kagame yaganiriye n’abandi bayobozi barimo mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, uw’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse amakuru aremeza ko kuri uyu wa Gatatu ari bujye muri Kenya mu nama ihuza ibihugu bya EAC.
Perezida Felix Tshisekedi we yarangije guhakana ko ari buyitabire.
William Ruto uyobora Kenya niwe wayitumije ngo aganiriremo na bagenzi be uko ibiri kubera muri DRC byahosha kuko bimaze kugera ku yindi ntera.
Aho M23 ifatiye Goma ibintu byahise bihindura isura, amahanga abona ko ibiganiro byeruye bwikiye gukorwa hagati y’impande zihanganye.
Prof PLO Lumumba, umwe mu ntiti mu mategeko zikomeye muri Afurika aherutse kubwira itangazamakuru ko guheza M23 ntitumirwe mu biganiro bigamije amahoro mu DRC ari ikosa rikomeye ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukora.

Lumumba yavuze ko iyo udatumiye umuntu mu biganiro kandi asanzwe afite uruhare mu bibera muri icyo gihugu bidashimishije, uba ugaragaje ko udashaka ko amahoro agerwaho agizwemo uruhare nabo areba bose.
M23 ni umutwe wa gisirikare na politiki ukomeye kuko washoboye gukura ingabo za Leta ya DRC mu bice byinshi harimo n’umujyi wa Goma ufatwa nk’uwa kabiri mu gihugu.
Abasirikare b’iki gihugu bamaze kubona ko basumbirijwe bahitamo guhungira mu Rwanda kuko izindi nzira zose zari zagoswe ntaho bafite ho kujya.
Bakiriwe neza, ubu bose uko ari 113 bari kuvurirwa ahitwa Vision Jeunesse Nouvelle mu Karere ka Rubavu.