RDB Yashimye AbanyaZimbabwe Batangiye Kumurikira Mu Rwanda Ibyo Bakora

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Zéphanie Niyonkuru yashimye ko  abashoramari bo muri Zimbabwe batangiye kumurikira mu Rwanda ibyo bakora nyuma y’igihe gito abashoramari b’ibihugu byombi biyemeje gukorana.

Niyonkuru yabivuze ubwo yafunguraga imurikagurisha ryahuje ibihugu bitandukanye by’Afurika ndetse na Leta ziyunze z’Abarabu.

Ni imurikagurisha rigize kimwe mu bikorwa bizakorwa mu Cyumweru cyahariwe ubukerarugendo kizarangira Tariki 27, Ugushyingo, 2021.

Kiswe Rwanda Tourism Week.

- Advertisement -

Mu ijambo rye Umuyobozi wungirije wa RDB, Zéphanie Niyonkuru yavuze ko bishimishije kuba abashoramari n’abacuruzi muri rusange bagarutse mu kazi, ubu bakaba bacuruza nyuma y’igihe runaka badakora kubera  ingamba zo kwirinda COVID-19 zabagizeho ingaruka.

Ati: “ Birashimishije kuba abikorera barasubiye mu bikorwa byabo, ubu ibintu bikaba biri gusubira ku murongo.”

Avuga ko itangizwa rya ririya murikagurisha ari kimwe mu byerekana ko ibintu biri gusubira mu buryo kandi ko hari icyizere ko bizakomeza kuba byiza.

Hari n’uwaje ahagarariye Tanzania

Ku byerekeye abanya Zimbabwe bafite ibyo bamurika muri ririya murikagurisha, Niyonkuru yabashimiye ko bahise batangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu masezerano basinyanye na bagenzi babo bo mu Rwanda none bakaba batangiye kumirika ibyo bakora.

Muri Nzeri, 2021,  ibihugu byombi( u Rwanda na Zimbabwe) byasinye amasezerano yo kongera imbaraga mu buhahirane hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.

Ariya masezerano ari mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga muri serivisi z’imiyoborere n’ibindi.

Yasinywe hagati y’inzego z’abikorera ku giti cyabo ni ukuvuga Rwanda Private Sector Federation na Confederation of Zimbabwe Industries.

Izindi nzego azagirira akamaro ni ubuhinzi, ubworozi, kwita ku bidukikije, ubukerarugengo n’ubucuruzi.

Icyo gihe nabwo Umuyobozi mukuru wungurije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere Zeph Niyonkuru, yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza ubufatanye busanzwe mu bucuruzi hagamijwe iterambere rirambye kandi rwungukira buri ruhande.

Bidatinze hari Umunyarwanda witwa Diego Twahirwa usanzwe ayobora Ikigo gihinga kikanagurisha urusenda gikorera mu Bugesera kitwa Gashora Farm wahawe ubutaka bungana na Hegitari 2000 muri Zimbabwe ngo azihingeho urusenda.

Amasezerano yo guhabwa iriya sambu yasinywe hagati y’ikigo cyo muri Zimbabwe kitwa Shumbatafari n’ikigo Gashora Farm, akaba aherutse gusinyirwa i Kigali.

Twahirwa yabwiye The New Times ko ariya masezerano azafasha u Rwanda kubona umusaruro uhagije wo kujyana ku isoko mpuzamahanga ricyeneye urusenda ku bwinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version