Kagame Yageze I Muhanga Kwiyamamaza

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yageze mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho abantu barenga 200,000 baje kumwakira ngo bumve kwiyamamaza kwe bityo bazamutore.

Yasanze bamwiteguye bamwe baririmba ko azatsinda abo bahanganye kuko ‘yarukuye ku muheto’.

Urwo baba bavuga ni u Rwanda yabohoye ubwo yari ayoboye ingabo za APR-Inkotanyi zari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ni intambara yamaze imyaka ine, irangira Inkotanyi zihagaritse na Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda hose.

- Kwmamaza -

Kagame yari mu modoka agenda asuhuza abo bantu aho bari bahagaze mu matsinda magari bamutegereje.

Kuri iki Cyumweru yari yiyamarije mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Mbere y’aho yari yabanjirije mu Karere ka Musanze ahitwa Busogo.

Mu byo yabwiye abari i Rubavu harimo ko kuba FPR yaroroje Abanyarwanda bakaba bafite inka nabo bakwiye kuzayitura binyuze mu gutora umukandida wayo.

Icyo yaboneyeho no kwereka abari aho abahagarariye amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR ari we Kagame ubwe.

Yabashimiye ko babihisemo, avuga ko nabo ari Abanyarwanda bixfuza ko igihugu cyabo gitera imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version