Kagame Avuga Ko FPR Yaciye Ubuhunzi

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame avuga ko uyu muryango waciye ubuhunzi kandi ngo uko Abanyarwanda  bazaba bangana kose bazarubanamo mu majyambere basangiye.

Avuga ko kugira ngo Abanyarwanda babeho neza kandi babane mu gihugu cyabo ari  ngombwa ko baba bihagije,  bafite ubukungu.

Iyo ngo niyo Politiki ya FPR-Inkotanyi, akavuga ko kuba u Rwanda rurangwa n’umutekano ndetse n’iterambere byose byakozwe k’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Yabwiye abari baje kumwumva ko nafatanya nabo, ibintu byose bifuza mu myaka itanu iri imbere bizagerwaho.

Ati: “ Turi kumwe. Bantu ba Ruhango, ba Muhanga, bantu ba Kamonyi cyane urubyiruko mwebwe, abakobwa, abahungu…Icyo FPR yakoze ni ugutanga umusingi muzashingiraho mwukaba ibirenze ibyo abakurambere bageze ho”.

Avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzagera kuri byinshi biri imbere kandi rugomba kumva ko bishoboka.

Kagame avuga ko ukunda igihugu aba akunda Demukarasi, Ubumwe n’Amajyambere kandi ngo umuntu nk’uwo aba yikunda.

Yabasabye kutazategereza ubakunda wundi kandi ngo uwo ntamuzi.

Akimara kuvuga atyo, abantu bagize bati: ‘ Ni wowe’.

Yasabye abaturage n’abanyamuryango ba FPR ko nta wundi ubakunda ahubwo ko ari bo bakwiye kwikunda ubwabo.

Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda nibamara kugera aho bashaka nabo bazunganira abandi kubaho.

I Muhanga naho yabwiye abari bamuteze amatwi ko ibyiza biri imbere kandi bagomba kuzabigeraho batora neza.

Ati: “ Uwo muzatora muramuzi”.

Kagame yasoje ijambo rye yifuriza abaturage bari baje kumwumva kugira ubuzima bwiza.

Kagame Yageze I Muhanga Kwiyamamaza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version