Kagame Yageze Ku Amahoro Aho Agiye Kurahirira

Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kugera kuri Stade Amahoro aho yasanze Abanyarwanda barenga 45,000 bamutegereje ngo bumve indahiro y’inshingano baherutse kumutorera.

Mbere y’uko ahagera habanje abandi bashyitsi biganjemo Abakuru b’ibihugu by’Afurika baje kumva indahiro ye.

Mu buryo bwegeranye, yahageze akurikiye umwama wa eSwatini Mswati III.

Ubwo yari akigera ku kibuga, Perezida Kagame yasuhuje Abanyarwanda benshi bari aho arangije asuhuza n’ingabo zari ziri aho ziteguye kuhakora akarasisi.

Bitaganyijwe ko umuhango wo kurahirira gukomeza kuyobora Abanyarwanda Perezida Kagame ari buwukore mu minota 20.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version