Mbonyi Yatumye Abanya Kenya Biruhura Imitima

Israel Mbonyicyambu akaba umuhanzi uri mu bakomeye kurusha abandi bakora indirimbo zihimbaza Imana yaraye ataramiye abaturage bo muri Kenya barimo n’abayobozi bumva baruhutse umutima.

Mbonyi ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane muri Kenya kubera ko afite indirimbo nyinshi yaririmbye mu Giswayile bakazikunda.

Igitaramo cye yaraye agikoreye muri Stade ya Ulinzi Sports Complex.

Bamwe mu bakomeye bitabiriye iki gitaramo barmo Kalonzo Musyoka wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya, Depite Peter Salasya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya witwa Isaac Mwaura n’abandi.

Abantu bagera ku 15,000 nibo ugereranyije wasanga bitabiriye iki gitaramo cya Mbonyi.

Igitaramo cye yakise Africa Workship Experience, akavuga ko yatunguwe no kubona ukuntu abaturage ba Kenya bamukunda.

Imwe mu ndirimbo ze zikunzwe kurusha izindi ni iyo yise Nina Siri.

Yayikoze mu mwaka wa 2023 irakunda haba mu Rwanda no muri Kenya.

Umunyamakuru wa RBA witabiriye iki gitaramo, Rugaju Reagan wajyanye na Mbonyi avuga ko uyu muhanzi yagaragaje ko akunzwe koko ndetse ngo ku rubyiniro yakiriwe na Isaac Mwaura ubwe.

Mwaura yabwiye Mbonyi ko Perezida wa Kenya akunda indirimbo ze ndetse azicuranga mu Biro  bye na Madamu we akazikunda mu buzima busanzwe.

Izindi ndirimbo ze zikunzwe ni iyitwa Nitaamini.

Na Depite Peter Kalerwa Salasya wanyuzwe cyane n’iki gitaramo, yavuze ko azongera gutumira Mbonyi kugira ngo azajye gutaramira muri Bukhungu Stadium, amusezeranya ko azabanza kumusura mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version