Kagame Yageze Muri Botswana

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Ubwo yari ageze i Gaborone.

Perezida Kagame ari i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ruzasinyirwamo amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo yageraga yo, yakiriwe na mugenzi we Duma Boko, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama.

Bombi bari bugirane ibiganiro mu muhezo mbere y’ibiganiro biri buhuze intumwa z’ibihugu byombi hanyuma bakazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Amakuru avuga ko Kigali na Gaborone bazasinyana amasezerano y’imikoranire arimo ayo kudasoresha kabiri ibicuruzwa, ajyanye no gukuraho Visa ku bantu bafite inyandiko z’inzira (Passports) zo mu rwego rw’akazi (Diplomatic), iz’abayobozi (Official), cyangwa iz’abafite Passports zisanzwe za buri gihugu.

Hazasinywa kandi amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, amasezerano (MoU) mu bijyanye n’ubuzima, ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari, n’amasezerano hagati y’urwego rushinzwe ubucuruzi rwo muri Botswana (Botswana Investment and Trade Centre) n’urwego rwo mu Rwanda rushinzwe guteza imbere ishoramari (Rwanda Development Board, RDB).

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Paul Kagame azasura ikigo gikomeye muri Botswana gitunganya kikanagurisha diyama kitwa Botswana Diamond Trading Company.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *