Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yambitse umudali w’ishimwe Madamu Dr. Monique Nsanzabaganwa amushimira uruhare yagize mu guharanira ko imikorere ya Afurika yunze ubumwe igenda neza.
Nsanzabaganwa ni Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe wari wungirije Mussa Faki Mahamat.
Kuri X Nsanzabaganwa yashimiye Abiy ko yabonye kandi agashima umuhati we mu gukorera Afurika yunze ubumwe.
Yashimiye kandi Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango bamwizeye bamuha inshingano yatangiye gukora guhera tariki 06, Gashyantare, 2021.
Yanditse ati: “ Nshimiye mbikuye ku mutima Abakuru ba Afurika bangiriye icyizere ngo nkorere Umugabane wacu dukunda. Ndashima by’umwihariko abaturage ba Ethiopia banyakiranye urugwiro n’urukundo”.

Monique Nsanzabaganwa ashinzwe ubutegetsi n’imari no kureba uko umutungo ushyirwa mu bikenewe kurusha ibindi.
Afite ububasha bwo gukora imirimo ya Perezida wa Komisiyo mu gihe adahari.
Niwe mugore wa mbere wagiye kuri izi nshingano mu mateka ya Afurika yunze ubumwe.