Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Turikiya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Kuri uyu Kane Perezida Kagame azahura na mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan bakazanaganira n’itangazamakuru.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura imva y’Umuyobozi w’icyubahiro wa Turikiya ari na we Perezida wa mbere w’icyo gihugu witwa Mustafa Kemal Atatürk.
Perezida Recep Tayyip Erdoğan yateguye n’umusangiro azakiramo mugenzi we Paul Kagame.
U Rwanda na Turikiya bifitanye umubano ukomeye mu bucuruzi no kubaka ibikorwa remezo.
Sosiyete Summa yo muri Turikiya niyo yarangije kubaka Kigali Covention Center, yubaka Kigali Arena(yaje kwitwa BK Arena) ndetse ni na yo yavuguruye Stade Amahoro.
Muri Mutarama 2023 u Rwanda na Turikiya byasinye amasezerano atatu ajyanye n’ubufatanye mu muco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
–
Ku ruhande rw’u Rwanda yasinyiwe na Dr. Vincent Biruta wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga naho Turikiya yari ihagarariwe na Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu wari wasuye u Rwanda.
Turikiya yateye imbere mu ngeri nyinshi haba mu bya gisirikare, ubukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turikiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.
Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yuksel aherutse kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois Xavier wamwakiriye mu biro bye.
Amb. Aslan Alper yabwiye RBA ko yishimira ubufatanye mu iterambere hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kandi ko ari intambwe izakomeza kwimakazwa ku nyungu z’impande zombi.