Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yagiye Muri Singapore Kongera Ikibatsi Mu Mubano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yagiye Muri Singapore Kongera Ikibatsi Mu Mubano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2024 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto y'igihe Kagame yari yagiye Addis Ababa ku kicaro cy'Afurika yunze ubumwe
SHARE

Guverinoma ya Singapore ibicishije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari busure iki gihugu guhera kuri uyu wa Gatatu kuzageza ku wa Gatanu taliki 20, Nzeri, 2024.

Ni uruzinduko rwa kane Kagame agiriye muri Singapore, uruheruka rukaba rwarabaye muri Nzeri, 2022.

Kuri iyi nshuro Perezida Kagame azahura na mugenzi we uyobora Singapore witwa Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’intebe akaba  n’uw’imari witwa Lawrence Wong.

Biteganyijwa kandi ko azagirana umusangiro na Minisitiri mukuru( Senior Minister Lee Hsien Loong.

Singapore ihuriye n’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bito, mu Cyongereza babyita Forum of Small States (FOSS).

Intego za Kigali na Singapore ni uguharanira ko inyungu z’ibihugu bito zigerwaho binyuze mu kwisungana.

Mu mwaka wa 2023 u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu rwasinyanye amasezerano n’iki gihugu  yo gukorana mu by’ikoranabuhanga, kugabanya ubukana bw’ibyuka bihumanya ikirere n’ibindi.

Intego yari uguteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi igamije iterambere risangiwe.

Byemejwe ko aya masezerano  azashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.

Mu isinywa ryayo Singapore yari ihagarariwe na Wy Mun Kong, akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari mpuzamahanga cyo muri iki gihugu kitwa Singapore Cooperation Enterprise.

Ibihugu byombi bizakorana mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga cyangwa ibindi byaha birishingiyeho, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, guhana inama mu mishinga y’ubukungu, iterambere mu bwikorezi no kubakira abakozi ubushobozi.

Itangazo ryo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Singapore ryasohotse icyo gihe rwavugaga  ko andi masezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Singapore muri ziriya nzego, yari yararangije igihe mu Ukwakira, 2020.

Ayo masezerano yashimirwaga akamaro kanini yagize mu kuzamura inzego zirimo kubakira inzego z’u Rwanda ubushobozi, gufasha inzego gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Wy Mun Kong yavugaga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zarwo zitandukanye harimo no kurufasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “ Twishimiye kuzakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego twumvikanyeho.”

U Rwanda rusanganywe umubano uhamye na Singapore ndetse no mikorere ya Polisi zombi.

TAGGED:featuredKagameRwandaSingaporeUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwabonye Inyandiko Ya DRC Yemerera Abakoze Jenoside Kuyituramo
Next Article Ingendo Rwandair Yakoreraga Cape Town Zahagaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?