Kagame Yakebuye Abastar Bica Ikinyarwanda

Kagame yongeye kunenga abica Ikinyarwanda nkana

Perezida Paul Kagame yasabye ibyamamare kubaha Ikinyarwanda bikakivuga mu kibonezamvugo cyacyo, batakishe kugira ngo bibe ari byo bituma abantu babumva ko ari ‘abastar’.

Hari mu ijambo yagejeje ku bagize Umuryango Unity Club Intwararumuri bari baje mu nama ngarukamwaka ihuriza hamwe abahoze ari abayobozi muri Guverinoma n’abagore babo ndetse n’abayirimo muri iki gihe.

Kagame yavuze ko hari imvugo zikunze gukoreshwa mu biganiro bya buri munsi by’Abanyarwanda kandi mu by’ukuri bitari bikwiye.

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kureka imvugo ngo ‘uwampereje’ rukayikoresha rushaka kuvuga ‘uwampaye’ ikintu runaka.

- Kwmamaza -

Mu kubiganisha ku nka, Kagame yakomoje ku ndirimbo yitwa ‘Uwangabiye’ ya Lionel Sentore, aho iba ishaka kuvuga  ‘uwangabiye inka’, akavuga ko byaba bidakwiye ko abantu bavuga ngo ‘uwampereje’ inka.

Ati: “ Uwakugabiye inka yaguhaye inka ntabwo yaguhereje inka”.

Yunzemo kandi ko abavuga ngo ‘ikintu cy’iwe’ ari imvugo y’abaturanyi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ahubwo akavuga ko mu Kinyarwanda nyacyo bavuga ikintu ‘cye’, cya runaka.

Nanone yasabye abavuga ngo ‘Ntago’ bakwiye kubireka kuko ubusanzwe Ikinyarwanda cyiza ari ‘Ntabwo’.

Perezida Kagame avuga ko hari bamwe bakoresha iyo mvugo bibwira ko ari ‘ibigezweho by’ubustar’.

Ati: “ Ibigezweho by’ubustar bagoreka indimi. Ariko kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba Umustar”.

Mu ijambo rye, yasabye Abanyarwanda kumva ko ari Abanyarwanda kandi ko ari cyo kiruta ibindi byose umuntu yaba.

Asanga ibyo umuntu yaba byose bidahanagura bya bindi bya kavukire byo kuba Umunyarwanda.

Kuri we, ni ngombwa ko kuba Umunyarwanda biba ikintu kiza, abanyamahanga bashima.

Asanga iyo ikwiye kuba intego ya mbere kuri buri Munyarwanda aho ava akagera.

Kagame avuga ko mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda baharaniye kurangwa n’ibyiza kugira ngo bahanagure ibibi byaranze Abanyarwanda mu myaka myinshi yabanjirije imyaka 30 ishize.

Nubwo muri rusange isura y’u Rwanda ari nziza nk’uko Kagame abivuga, ku rundi ruhande, hari abakibona u Rwanda mo ishyano rwakoze, kandi mu magambo ye  Perezida Kagame asanga Abanyarwanda barakoze ishyano, bisiga ibara rizamara igihe kirekire.

Avuga ko amateka atajya asibwa ariko abantu bafite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bw’ibara bakoze ryanditswe mu mateka.

Ati: “ Nirwo rugamba ruriho rero! Ibyabaye byarabaye, izina ribi turarifite, turarigendana n’ubwo ibyiza byagenda bitera imbere kandi niko tubyifuza”.

Perezida Kagame avuga ko guhanganisha ibyiza biranga u Rwanda rw’ubu n’ibibi byaruranze mu gihe kinini cyatambutse ari intambara igomba kurangira ibyiza bitsinze ibibi.

Kugira ngo bishoboke, asanga ari ngombwa ko Abanyarwanda bahinduka mu mitima no mu mikorere.

Yemeza ko ari ngombwa ko hakorwa ibintu bisobanurira buri wese kandi akabibona ko u Rwanda rutakiri rwa rundi.

Kagame yashimiye abagize Unity Club ko babaye itabaza rimurikira Abanyarwanda mu nzira y’ubumwe biyemeje.

Soma imyanzuro yavuye muri iyi nama:

  1. Kongera Imbaraga mu gukangurira Abayobozi mu nzego zose n’Abayobozi b’amadini by’umwihariko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu miyoborere y’abo bashinzwe, kwita kuri gahunda zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, komora ibikomere no kudaheranwa n’amateka, bakubaka umuntu wuje umutimanama n’umutimamana;
  2. Abayobozi mu nzego zinyuranye bakwiye kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage aho batuye, aho bakomoka, no gufatanya nabo mu bikorwa by’iterambere (giving back to the community);
  3. Kuvugurura imikorere y’lhuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku nzego zose, rikaba urubuga rw’ibiganiro bihoraho bigamije gusesengura ibibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa;
  4. Kongera imbaraga muri gahunda zo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe no gukumira ko gikomeza kuba uruhererekane mu babyiruka;
  5. Gushyiraho gahunda zitegura urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu buzima bwa buri munsi, gukomeza umurage w’ubudaheranwa no gufata inshingano zo kubaka Igihugu mu cyerekezo cy’u Rwanda twifuza;
  6. Gushyiraho gahunda ihamye yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubashishikariza kubana n’abandi mu mahoro, no gutegura umuryango nyarwanda kubakira;
  7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kwigisha amateka y’u Rwanda, by’umwihariko gufasha abato kumva neza aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n’ingamba zo kugera ku Rwanda Twifuza;
  8. Gukangurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi, sosiyete sivile guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura, mu Rwanda, mu karere duherereyemo no mu mahanga bagashyiraho ingamba nshya zo guhangana nayo;
  9. Urubyiruko rwiyemeje kwakira inkoni y’ubutwararumuri, kwegera bagenzi babo (peer mentorship) bakigira ku mateka, bakiyemeza kurangwa n’imitekerereze ikwiye, kugira intego, guharanira kwigira no gukoresha amahirwe ahari, bagatera ikirenge mu cy’ababanjirije mu kubaka u Rwanda.
  10. Intwararumuri biyemeje kwagura imikoranire n’ibindi bigo (Platforms, Think Tanks) bifite mu ntego zabo kubaka amahoro ku rwego rw’Igihugu, mu Karere, no ku rwego mpuzamahanga (nk’urubuga “African Network of Think Tanks for Peace- NeTT4Peace” rwashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, n’izindi) hagamijwe kwagura imbibi z’Ubutwararumuri.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version