Ngoma: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Nabi

Ubwo bugizi bwa nabi bwabereye muri Rubago mu Murenge wa Rukumberi muri Ngoma

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar yabwiye itangazamakuru ko umukecuru w’imyaka 66 witwaga Pauline Nduwamungu wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abantu batahise bamenyekana.

Yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Uyu mubyeyi  yari asanzwe abana n’umwana muto wigaga.

Yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14, Ugushyingo 2024, bimenyekana kuri uyu wa Gatanu,nyuma y’uko bamwe mu baturanyi bamushakishije bakamubura.

- Kwmamaza -

Amakuru avuga ko yishwe ku manywa ababikoze bamuca umutwe igihimba bagita mu kimpoteri.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu umutwe we wari utaraboneka.

Kigali Today yanditse ko nyuma yo kumubura, abaturanyi bakomeje kumushakisha, baza kubona ikimoteri gisibye, baba ari ho bamushakira, basangamo umubiri we.

Perezida wa IBUKA ati “Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimpoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe. Aho bukereye abantu batangiye gushakisha aho yaba ari kuko bari baraye batamubonye niko kumubona bamusanga mu kimoteri yakuweho umutwe.”

Avuga ko abamwishe bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda wa kaburimbo hagati y’abandi bantu ibipangu bihana imbibi.

Ikindi ni uko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, bikaba bikekwa ko ababikoze babitewe no kwigiramo ingengabitekerezo yo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.

Hagati aho hari abantu babiri batawe muri yombi ngo babazwe nib anta ruhare babigizemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version