Mu Mudugudu wa Nyakabanda mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu hafatiwe umwana w’imyaka 17 ufite imbunda wambaye n’impuzankano y’ingabo za DRC.
Abahatuye babwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yafashwe saa saba z’amanywa, ariko ubuyobozi bw’Umurenge yafatiwemo bwirinda kugira byinshi bubitangazaho.
Uyu mwana bigaragara ko akiri muto yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 ifite umukandara bayihekesha uri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda( ubururu, umuhondo n’icyatsi kibisi), yambaye impunzankano y’ingabo za DRC na bote z’icyatsi kibisi.
Ifoto yafashwe imugaragaza yegamiye igiti cy’inturusu ahantu hari ubukonje kuko inyuma ye hagaragara ibihu byinshi.
Bivugwa ko yafatiwe ahiwa Muti, ahari posiziyo y’ingabo z’u Rwanda muri Cyanzarwe ya Rubavu.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze imyaka ucumbagira.
U Rwanda rushinja DRC gucumbikira no gutoza abaza kuruhungabanya, nayo ikarushinja gushyigikira umutwe wa 23.
Buri ruhande ruhakana ibyo urundi rururega.
Mu bihe bitandukanye, indege z’intambara za DRC zinjiye mu kirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama, 2023 hari iyarashwe ibaba.
Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga muri Werurwe 2023, umusirikare wa FARDC yarasiwe i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.
Muri Kanama, 2024 , hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku ruhande rwa Rubavu humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yaraswaga n’umusirikari wa FARDC.
Ku byerekeye umwana waraye ufatiwe muri Cyanzarwe, kugeza ubu nta makuru y’icyamugenzaga aramenyekana kandi na DRC ntacyo irabitangazaho.