Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiririye Général Mamadi Doumbouya uyobora Guinée-Conakry na Madamu we Lauriane Doumbouya mu rwuri rw’inyambo ze ruri i Kibugabuga Mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.
Abo bashyitsi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, Doumbouya akaba yarageze mu Rwanda kuwa Kane mu mugoroba ahura n’abaturage b’igihugu cye baba mu Rwanda.
Ni uruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu n’ubucuruzi.
Amwe mu mafoto yerekana uko byagenze:
Amafoto@.flickr.com/photos/paulkagame