Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakiriye Abakuru B’Inteko Zishinga Amategeko Z’Ibihugu Bikoresha Igifaransa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yakiriye Abakuru B’Inteko Zishinga Amategeko Z’Ibihugu Bikoresha Igifaransa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 July 2022 4:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 09, Nyakanga, 2022 Perezida Paul Kagame mu Biro bye yakiriye Abakuru b’Inteko z’Ibihugu bikoresha Igifaransa bamaze iminsi mu Rwanda mu Nama yabahuje.

Ni Inteko ya 47 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Francophonie, ibi bihugu bikaba biyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

This afternoon at Urugwiro Village President Kagame met with Speakers of @APFfrancophonie who are in Kigali for the 47th Plenary Session of the Parliamentary Assembly of La Francophonie (APF). pic.twitter.com/9nd9Lp0bqH

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 9, 2022

Ubwo yatangizaga imirimo y’abagize Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko zo muri Francophonie, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yabwiye abari bayitabiriye ko gufatanya hagamijwe ko abatuye ibihugu byabo bihaza mu biribwa ari imwe mu ngamba zatuma n’amahoro muri biriya bihugu aramba.

Yavuze ko iyo abaturage badafite ibiribwa bihagije, bishobora kuba intandaro y’imidugararo n’umutekano muke mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yababwiye ko guharanira ko amajyambere agera kuri bose kandi abaturage bakihaza mu biribwa, ari imwe mu ngamba zikomeye zituma amahoro arambye agerwa ho.

Si ukwihaza mu biribwa gusa bifasha mu kwimakaza amahoro  arambye, ahubwo ngo no guha abaturage uburyo bwo kwigisha abana, ibikorwa remezo bicyegerezwa abaturage, urubyiruko narwo rugafashwa guhanga imirimo nabyo bifasha mu gutuma abaturage muri rusange batekana.

Icyo gihe Dr Ngirente yabwiye abari bamuteze amatwi ko ubutumwa yabazaniye ari ubwo yahawe na Perezida Paul Kagame ngo abuzanire.

Mu Ngaruka Zo Kutihaza Mu Biribwa Harimo No Guhungabanya Amahoro Mu Bantu

Inama yafunguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu bigize wa muryango byagira uruhare mu kwimakaza imiyoborere igamije amahoro arambye ku isi hose.

 

TAGGED:AbadepitefeaturedIgifaransaIntekoKagameMushikiwabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage Barakaye Batera Ibiro Bya Perezida Wa Sri Lanka
Next Article Leta Y’u Burundi Ntiyishimiye Abaturage Bayo Bagurisha Ikawa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?